Barrow agiye guhindura Gambiya

Ahavuye isanamu, Reuters
Adama Barrow ari hagati
Perezida mushya wa Gambiya, Adama Barrow, yabwiye BBC ko azahindura izina n'imikorere y'ikigo gishinzwe iperereza-NIA.
Icyo kigo kiraregwa ko kubutegetsi bwa Yahya Jammeh, wavuye mu gihugu ku wagatandatu ushize, cyakoze ibikorwa byinshi byo guhohotera ikiremwamuntu.
Bwana Barrow ukiri mu gihugu cya Senegal, yavuze ko ikigo gishya cy'iperereza kitazakoresha ingufu z'ikirenga kandi kizagendera ku mwuga w'iperereza.
Umwe mu bajyanama ba Adama Barrow, yareze Yahya Jammeh ko yasahuye amadolari arenga miliyoni 11.
Ariko nta bimenyetso yatanze.