Imvura idasanzwe yahitanye 3 isenya ibintu byinshi mu mujyi wa Kigali

Ishuri ryangijjwe n'imvura
Image caption Ishuri ryangijjwe n'imvura

Imvura Idasanzwe yaguye ku wagatandatu no ku cyumweru yasenye ibintu byinshi mu mujyi wa Kigali.

Amazu abarirwa muri 800 ndetse n'ibindi bikorwa remezo nk'amashuri yasenyutse .

Ministeri ishinzwe gukumira Ibiza n'umujyi wa Kigali baravuga ko batangiye gushakisha uburyo bwo gutabara .

Umwe mu mirenge yibasiwe cyane ni uwa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge aho ubutegetsi bwemeza ko hangiritse amazu y'abaturage ndetse n'ibikorwa bya Leta nk'amashuri n'imihanda mito mito.

Kugeza ubu Ministeri yo gukumira Ibiza iravuga ko hamaze kwangirika amazu asaga 800 mu mujyi wa Kigali .

Aho twageze twasanze abaturage bamwe batangiye kwegeranya ibyo bashoboye kuramura ngo bajye gushakisha aho bacumbika .

Uretse aho kuba bikinze, abaturage baravuga ko bakeneye ibiribwa , ibyo kwambara no kuryamamo .

Ku buryo bwihutirwa gandi hakenewe isanwa ry'amashuri yatkaje ibisenge bitwawe n'umuyaga kandi amashuri yagombaga gutangira kuri uyu wa mbere .