Muri Tanzania abakozi 15 bo mu birombe batabawe

Ikirombe
Image caption Abo bakozi barimo abanyatanzania 14 n'umushinwa umwe

Muri Tanzania abakozi cumi na batanu bacukura zahabu - bari bamaze iminsi ibiri baraheze ikuzimu nyuma yaho ikirombe bari barimo cyabagwiraga - bose batabawe ari bazima.

Ibitangazamakuru byaho biravuga ko - abanyatanzania cumi na bane n'umushinwa umwe - bose babonetse bananiwe kandi bafite icyondo cyinshi ku mubiri.

Impuruza yatanzwe kuwa gatanu ku kirombe gifitwe n'abashinwa mu ntara yo mu mujyaruguru ya Geita West.

Ikuzimu bari baraheze muri metero 30 uvuye ku butaka abatabazi babashije kumenya amakuru yabo bakoresheje ikaramu n'urupapuro biziritse ku rusinga.

Impanuka nkizi mu birombe zikunze kuba muri Tanzania aho abakozi bo mu birombe akenshi usanga badafite ibikoresho bihagije byatuma bakora mu mutekano uhagije.