Abafana ba APR FC barakajwe no gutsindwa na ZANACO FC 1-0

Abakinyi ba ZANACO FC bishimira intsinzi
APR FC yatsinzwe igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 17 w'umukino gitsinzwe n umukinnyi Taonga Bwembya.
Uyu wari umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza wabereye muri Zambia amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Abafana benshi ba APR FC bari biteze ko ikipe yabo iri bworoherwe n'uwo mukino, ariko siko byagenze kuko ikipe ya Zanaco yagaragaje umukino mwiza cyane mu gice cya mbere bituma benshi mu bafana bacika intege hakiri kare.
Ahavuye isanamu, BBC Sport
Abafana ba APR FC barakaye bera amacupa ku bakinyi ba Zambia
Umukino urangiye bamwe mu bafana ba APR FC ntibahishiriye uburakari bwabo.
Gusa umujinya bawutuye abakinnyi ba Zanaco babajugunyaho uducupa tw'amazi bisaba abashinzwe umutekano kwitambika no guhosha ayo mahane.