Amafaranga ntarengwa kugirango uwo mwashakanye yinjire mu Bwongereza

Abashakanye bambikana impeta

Urukiko rw'ikirenga mu Bwongereza rwashyigikiye icyemezo cya leta cyo kuba ifite ububasha bwo gushyiraho amafaranga ntarengwa abafite ubwenegihugu bw'Ubwongereza bagomba kuba bahembwa kugirango abo bashakanye batari abaturage b'Uburayi babashe kwinjira mu Bwongereza.

Itegeko ryashyizweho muri 2012 risaba ko umwongereza cyangwa se umwongerezakazi agomba kuba ahembwa cyangwa se yinjiza ku mwaka amafaranga arenga ibihumbi 23 by'amadolari kugirango yemererwe kuzana mu gihugu umugore cyangwa se umugabo we w'umunyamahanga.

Umwe mu bacamanza mu rukiko rw'ikirenga, Lord Carnwath, yavuze ko ayo mafaranga ntarengwa leta ishyiraho agamije ikintu cyemewe n'amategeko cyo kugirango abashakanye batarushya leta ibatunga mu gihe badafite amikoro ahagije.