Burundi: ONU irasaba impande zose gushyigikira ibiganiro

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres
Umuryango w'abibumbye wasabye impande zose mu kibazo cya politiki gishingiye ku matora kivugwa mu Burundi gushyigikira ibiganiro by'amahoro bigamije kubonera umuti icyo kibazo.
Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza yanze kwicarana ku meza y'ibiganiro bibera muri Tanzania nabo ivuga ko bagerageje kuyihirika.
Mu cyegereranyo umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yagejeje ku kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi, asaba abarebwa bose n'ikibazo kivugwa mu Burundi gushyira inyungu z'igihugu imbere y'izabo ku giti cyabo.
Umuhuza mu biganiro bihuza abarundi, Benjamin Mkapa (uri hagati yambaye indorerwamo)
Bwana Guterres kandi abasaba kwitabira nta mananiza ibiganiro biyobowe n'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba.
Yanavuze ko ONU izakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije kubonera umuti ikibazo cya politiki kivugwa mu Burundi binyuze mu nzira y'amahoro muri gahunda yo kubumbatira umutekano w'akarere.