Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, mu Rwanda

Gianni Infantino

Mu ruzinduko rw'amasaha make uyu muyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA - Gianni Infantino - yagiriye mu Rwanda yashyize ibuye ry'ifatizo i Remera mu mujyi wa Kigali aharimo kubakwa ihoteri yo mu rwego rw'inyenyeri enye ifite ubushobozi bwo kwakira amakipe 2 y'ibihugu cyangwa se amakipe 3 atari ay'igihugu.

Iyo ni ihoteri y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ribitewemo inkunga na FIFA.

Iyo hoteri izajya yakirirwamo amakipe yose yo hanze agiye gukinira mu Rwanda ndetse icumbikire n'ikipe y'igihugu Amavubi.

Amafaranga avuyemo azajya afasha mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Insiguro y'isanamu,

Gianni Infantino (karavate itukura) yabanje kureba umukino hagati ya Rayon Sport na Police FC.

Umuyobozi wa FERWAFA - Nzamwita De Gaule - avuga ko impamvu y'iyi hoteli ari uko amafaranga yagendaga mu kwakira amakipe mu yandi mahoteli yari menshi cyane no kuyabona bikagorana kuko yabaga agomba gutangwa na Leta y'u Rwanda.

Iyo hoteli izuzura itwaye akayabo ka miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda.

Fifa ikaba imaze gutanga miliyoni 4 n'ibihumbi 100 by'amadorari, hakaba hasigaye agera kuri miliyoni 2 z'amadorari.

Gianni Infantino yabanje kureba umukino wa shampiona y'u Rwanda hagati ya Rayon Sport na Police FC zanganyije ibitego 2-2 kuri stade Amahoro i Remera.