Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yatangije imirimo yo kubaka ihoteri mu Rwanda.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA - Gianni Infantino - yasuye Urwanda maze ashyira ibuye ry'ifatizo i Remera mu mujyi wa Kigali aharimo kubakwa ihoteri yo mu rwego rw'inyenyeri enye ifite ubushobozi bwo kwakira amakipe 2 y'ibihugu cyangwa se amakipe 3 atari ay'igihugu. Iyo ni ihoteri y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda - FERWAFA - ribitewemo inkunga na FIFA.