Impanga z'Abanyatanzaniya bavutse bafatanye barateganya kuba abarimu

Mariya (ibumoso) na Consolata (iburyo) bitabira gusubiza mu ishuri
Image caption Mariya (ibumoso) na Consolata (iburyo) bitabira gusubiza mu ishuri

Impanga z'Abanyatanzaniya b'abakobwa bavutse bafatanye barateganya kuba abarimu igihe bazaba bageze ku ndoto zabo zo kurangiza kwiga kaminuza.

Mariya na Consolata Mwakikuti, impanga z'Abanyatanzaniya bavutse bafatanye, bari mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye kandi bafite amashyushyu yo kuwusoza nibarangiza ibizamini bya nyuma.

Bafite imyaka 19 y'amavuko bakaba biga ku ishuri Iringa Udzungwa, riherereye mu majyepfo y'uburengerazuba yaTanzaniya.

Mama ubabyara yapfuye akimara kubabyara, kandi na se yarapfuye bakaba barezwe n'umuryango wa Kiliziya Gatolika ufasha witwa Maria Consolata, ari na wo wabise amazina.

Consolata niwe avuga menshi...

Umunyamakuru wa BBC yagiye kubareba abasanga mu ishuri, bavuga ko babanye neza n'abanyeshuri bagenzi babo bigana kandi na bo bakaba bitabira gusubiza mu ishuri.

Yavuze ko Consolata ari we uvuga menshi cyane kurusha uwo bavukana.

Bavuze ko bashaka kuzaba abarimu kandi ko bafite icyizere ko mu gihe kizaza bombi bazashaka umugabo umwe.

Image caption Mariya na Consolata ntibifuza kuba babagwa ngo batandukanywe

Edward Fue, umuyobozi w'ishuri bigaho, yavuze ko yaguye mu kantu igihe yabonaga aba bana b'abakobwa umwaka ushize, kuko atari azi uko yabafasha; ngo ishuri ntiryari rifite ibikoresho byihariye byo kubafasha mu myigire yabo.

Ariko ubu leta ya Tanzaniya yafashije iri shuri kububakira icyumba cyabugenewe cyo kuruhukiramo, inashaka umushoferi wo kujya abajyana aho batuye.

Bavuze ko batifuza kuba babagwa ngo batandukanywe.