Ibihano by'Uburusiya: Eu yagaragaje impungenge itewe n'ibihano bishya Amerika ishaka gugfatira Uburursiya.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ibyemezo by'inteko ishinga amategeko bishobora kugira ingaruyka ku bigo bya gazi by'Uburayi
Umuryango w'Ubumwe bw'uburayi, EU wavuze ko ibyemezo byafashwe n'inteko ishinga amategeko ya Amerika bishobora kugira ingaruka ku bwigenge bw'urwego rw'ingufu zitanga amashanyarazi n'umwuka wa gazi.
Bizabangamira ibigo bifite uruhare mu gutunganya imiyoboro ya gazi na peteroli by'Uburusiya.
Ubudage bwagaragaje impungenge buvuga ko Amerika iri gukoresha ibihano mu gushyira imbere urwego rwayo.
Ahavuye isanamu, AFP
Ibyemezo by'inteko ishinga amategeko ya Amerika bishobora kugora perezida Trump kuvugurura umubano n'Uburusiya
Uburusiya bwavuze ko ibi bihano nibishyirwa mu bikorwa, bitazashoboka kubyutsa umubano hagati ya Moscow na Washington.
Ibi bihano bizafatwa kubera uruhare Moscow iregwa kugira mu bikorwa byo kwivanga mu matora ya Amerika muri 2016 ndetse no kwigaba muburasirazuba bwa Ukraine.Abanya Burayi bagaragaje impungenge batewe n'ibihano bishya Leta Zunze Ubumwe zishobora gufatira Uburusiya.