Rwanda: Green Party yamaganye uruhigi rw'ingona

Frank Habineza
Image caption Umukuru wa Green Party Frank Habineza

Umuyobozi w'ishyaka riharanira kurengera ibidukikije yasabye ko igikorwa cyo guhiga no kwica ingona mu ruzi Nyabarongo gihagarikwa.

Bwana Franck Habineza asaba ko hashakishwa ubundi buryo zabuzwa guhohotera abaturage.

Hashize iminsi havugwa abantu bicwa n'ingona bajya gushaka amazi mu ruzi rwa Nyabarongo.

Habayeho kuvuguruzanya hagati y'inzego za Leta ariko birangira byemejwe ko izi ngona zitangira guhigwa zikicwa.

Uyu ni umugambi ugomba gushyirwa mu bikorwa n'igipolisi cyakora ntushyigikiwe n'ikigo kirengera ibidukikije.

Umuyobozi w'ishyaka riharanira kurengera ibidukikije Bwana Franck Habineza yanenze cyane icyemezo cyafashwe cyo guhiga no kwica ingona zimaze iminsi zishinjwa guhitana abantu mu ruzi rwa Nyabarondo.

Nyuma y'urupfu rw'ingona imwe bivugwa ko yahitanywe n'amasasu yarashwe n'abapolisi, Bwana Franck Habineza yavuze ko iki ari igikorwa kigayitse.

Kuri we ngo ahantu ho kuba ku ngona ni mu mazi kandi ni naho zicira abaturage biganjemo abagiye kuvoma.

Image caption Umubano w'abaturage n'ingona wahungabanijwe no kuvogera uwo mugezi Nyabarongo

Avuga ko Leta ikwiye gufata ingamba zibuza abaturage kuvogera Nyabarongo.

Bwana Habineza ngo asanga iki kibazo gituruka ku igenamigambi ritaboneye kuko iki kibazo kitatunguye ubutegetsi.

Ubwo yumvikanaga kuri Radio imwe mu zivugira mu gihugu , umuyobozi w'ikigo cya Leta kibungabunga ibidukikije Madame Colette Ruhamya na we yavuze ko igikorwa cyo kwica ingona kidakwiye.

Kuri we ngo ibyatangajwe ko zigiye guhigwa kitafatwa nk'umuti , ngo ni ibyari bigamije kwereka abaturage ko Leta itarebera gusa.

Mu masaha ya saa sita ubwo twageraga ahakunze kuvugwa izi ngona zica abantu, twahasanze abaturage bitegereza uruzi ariko barurebera kure.

Benshi muri bo baracyafite ubwoba kandi ntibatinya kugaragaza ko batifuza guturana nazo.

Kugeza ubu hamaze kuvugwa abantu batatu bishwe n'ingona mu gihe cy'ukwezi kumwe zibatsinze mu ruzi rwa Nyabarongo bajya gushaka amazi.

Gusa abaturage bo bakemeza ko aba ari abavuzwe kuri radiyo bikamenyekana henshi.

Kuri bo ngo hari n'abandi bicwa n'ingona ariko bikagarukira gusa mu miryango yapfushije.

Nyuma y'aba batatu bapfuye bigasakuza cyane, amajwi menshi akomeje gusaba ko hagira impozamarira ihabwa imiryango yabo dore ko n'abaturage babuzwa kuba bagira icyo bakora ku ngona mu gihe bayitanze kuyibona .

Kuri ubu ngo hatangiye kwigwa uko ikigega cyo guteganyiriza impanuka zitunguranye cyakwishyiura n'abantu nk'aba bahitanwa n'ingona.