Muri Mexique baribuka abahitanywe n'umutingito

Perezida Nieto avugira mu mujyi wa Juchitana kuwa gatanu. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Perezida Nieto avugira mu mujyi wa Juchitana kuwa gatanu.

Perezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto, yatangaje umunsi w'icyunamo mu gihugu hose nyuma yaho umutingito ukomeye uhitanye abantu barenga 60 ku wa kane.

Ibyo yabivuze igihe yasuraga umujyi wa Juchitana muri leta ya Oaxaca aho benshi bahitanywe n'uwo mutiginto bari batuye.

Perezida Nieto yategetse ko amabendera y'igihugu azamurwa kugeza hagati kugira ngo bibuke abahitanywe n'uwo mutingito.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Umujyi wa Juchitana wibasiwe cyane n'uwo mutiginto.

Leta eshatu mu zikennye cyane, Oaxaca, Chiapas na Tabasco nizo zibasiwe cyane aho amazu menshi yangiritse.

Ingabo z'igihugu zitabajwe mu gufasha kuvana mu nzira ibinonko by'amazu yangiritse.

Hagati aho inkubi ikomeye y'umuyaga yitwa Katia yageze mu burasirazuba bwa Mexique ariko ingufu zawo zagabanutse cyane.