Rwanda: leta yatangiye gufunga ibikorwa byo mu bishanga

Image caption Mu Rwanda habarurwa ibishanga bigera kuri 900 biri ku buso bungana na 10% by'ubuso bw'igihugu.

Leta y'U Rwanda yatangiye gufunga mu kivunge ibikorwa byiganjemo iby'ubucuruzi biri ku butaka bufatwa nk'ibishanga.

Iki gikorwa cyatangiriye mu mujyi wa Kigali kigendereye ibikorwa byubatswe bidafite impusa z'ubutegetsi.

Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije kivuga ko bene ibikorwa byafunzwe bari barahawe igihe cyo kwimuka ntibabikora.

Ikigo cy'igihugu kirengera ibidukikije kivuga ko ikigamijwe ari ukurengera ibishanga byugarijwe n'ibikorwa bya muntu.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, watangiriwemo iki gikorwa, buvuga ko havugwa ibikorwa byubatse ahantu hafatwa nk'ibishanga kandi byarubatswe nta mpusa z'ubutegetsi zitanzwe.

Hari aho usanga ububiko bw'ibikoresho by'ubwubatsi, amagaraji ndetse n'izindi nyubako z'ubucuruzi.

Hari hashize amaze atatu, umujyi wa Kigali utegetse abubatse ahafatwa nk'ibishanga kwimura ibikorwa byabo; kugeza ubu bamwe bakaba bari batarashyira mu bikorwa iri tegeko.

Image caption Hatangiye gufungwa ibikorwa byiganjemo iby'ubucuruzi biri ku butaka bufatwa nk'ibishanga.

Umwe muri bo yemera ko yabonye integuza ariko ngo yari agikeneye igihe cy'amezi 6 cyo kwitegura.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije - REMA - Madame Colette Ruhamya we asanga nta mishyikirano igomba kubaho muri iki kibazo.

Iki cyemezo cyo gufunga ibikorwa byiganjemo ubucuruzi kije gikurikira ifungwa ry'icyanya cyari cyaragenewe inganda cyari mu mujyi rwagati.

Kuri ubu zimwe zamaze kwimukira mu gace gashya kahariwe inganda i Masoro mu mujyi wa Kigali.

Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije kivuga ko mu gihugu cyose habarurwa ibishanga bigera kuri 900 biri ku buso bungana na 10% by'ubuso bw'igihugu .