Bwana Trump arajya muri LONI i New York ku nshuro ya mbere nka perezida wa Amerika

Ni ubwa mbere perezida Donald Trump ajya muri LONI

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu,

Ni ubwa mbere perezida Donald Trump ajya muri LONI

Perezida Trump arajya mu Muryango w'Abibumbye i New York ku nshuro ya mbere uyu munsi-aho aza kuvugira ijambo rijyanye no kuvugurira LONI.

Ubutgetsi bwa Trump burashaka ko ibindi bihugu bigira uruhare nu gutera inkunga LONI cyane cyane mu kiguzi cy'ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gitanga umusanzu mwinshi muri LONI kandi ibi byatumye Bwana Trump yinuba avuga ko Amerika itanga amafatranga menshi cyane.Ariko abategetsi muri LONI bamushishikarije kutagabanya ayo mafaranga cyane cyane akoreshwa mu bikorwa byo gufasha impunzi.

Ku wa Kabiri, Bwana Trump azageza ijambo ku nama rusange y'Umuryango w'Abibumbye aho azatsindagira ku ngingo yo gufata ibyemezo bikarishye kuri Koreya y'Amajyaruguru kuri gahunda yayo y'ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu bihe byashize, Bwana Trump yaneze LONI bikomeye cyane avuga ko ari "ishyirahamwe ry'abantu bavuga gusa ubundi bakinezeza".