BBC yatangije indimi nshya muri Eritereya na Etiyopiya

Umunyamakuru wa BBC areba ku rubuga rwa interineti
Image caption Umunyamakuru wa BBC areba ku rubuga rwa interineti

BBC World Service yatangije imbuga eshatu zitangaza amakuru kuri interiniti mu duce twa Etiyopiya na Eritereya muri gahunda ngari yayo yo kwaguka kuva mu 1940.

Umwanditsi mukuru w'iki gisata cya BBC, Will Ross, yavuze ko izi mbuga zizaba "isoko y'ukuri" mu karere karimo ubucye bw'itangazamakuru ryigenga.

Izi mbuga ziri mu ndimi za Amharic, Afaan Oromo na Tigrinya zizakurikirwa n'ibiganiro bya radiyo muri izo ndimi mu gihe cy'amezi macye.

Muri 2015, guverinoma y'Ubwongereza yatangaje ingengo y'imari iganije kuzamura World Service.

Ibi byatumye World Service yiyagura muri Afurika no muri Aziya.

Ross yagize ati:

"Tuzi ko muri Etiyopiya na Eritereya hari inzara y'amakuru ari muri Amharic, Afaan Oromo na Tigrinya.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Umusaza muri Etiyopiya arifuriza umugisha indimi nshya za BBC

Eritereya yabonye ubwigenge bwayo mu 1993 ibukuye kuri Etiyopiya nyuma y'imyaka 30.

Haracyari ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi ku mupaka urinzwe cyane.

Hagati ya 1998-2000 bitekerezwa ko abantu 80.000 biciwe mu mirwano yahuje izo leta zombi.

Ross yavuze ko abakurikira ibiganiro by'izi ndimi muri ibi bihugu bituwe n'abaturage miliyoni 100, baziyongera kandi ko imbuga nkoranyambaga zizagira uruhare mu kwibanda ku rubyiruko.

Yanavuze kandi ko:

"Hari n'ababa mu mahanga [abanya Eritereya n'abanya Etiyopiya] baguma bakurikirana amakuru y'ibihugu byabo. Uko ibintu bimeze mu rwego rwa politike byatumye abantu bashaka kuba impirimbanyi mu mahanga."

"Amahitamo ya benshi muri Etiyopiya ni imbuga zishyigikiye guverinoma mu gihugu cyangwa izinenga guverinoma cyane ziba hanze y'igihugu."

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook kuri izi ndimi rwagize abantu benshi barwitabiriye. Afaan Oromo rwagize abarenga 30.000 barukunze cyane nyuma y'iminsi itatu gusa.

Cyakora, ikoreshwa rya interineti riracyari hasi cyane muri ibi bihugu, Ross yavuze ko itangizwa rya radiyo rizaba ingenzi cyane mu makuru anyuranye ya BBC muri Etiyopiya na Eritereya.

Yongeyeho ati:

"Intego nyamukuru ni ugufasha abanya Eritereya n'abanya Etiyopiya kumva neza igihugu cyabo mu isi. Izi ndimi nshya kandi zizanafasha abumva BBC ku isi gusobanukirwa neza n'akarere k'ihembe rya Afurika (horn of Africa).!

Indimi za Afurika nshya kuri BBC:

  • Afaan Oromo: Ni ururimi rukoreshwa n'ubwoko nyamwinshi muri Etiyopiya
  • Amharic: Ni ururimi rukoreshwa rwemewe na leta muri Etiyopiya
  • Tigrinya: Ni ururimi rukoreshwa cyane mu kazi muri Eitereya hamwe n'Icyarabu. Runavugwa muri Etiyopiya.
  • Igbo: Ni ururimi rwemewe na leta rukoreshwa mu nzego muri Nijeriya. Ruvugwa no muri Guine Equatorial.
  • Yoruba: Ruvugwa mu gace k'amajyepfo y'uburengerazuba bwa Nijeriya no mu bindi bice bya Afurika y'uburengerazuba, cyane cyane muri Benin no muri Togo.
  • Pidgin: Ni imvannjye y'indimi gakondo zivanze n'Icyongereza . Ruvugwa cyane mu majyepfo ya Nijeriya, Ghana, Cameroon na Guine Equatorial.

Indimi za Aziya nshya kuri BBC:

  • Gujarati: Ni urukoreshwa muri leta ya Gujarat mu Buhinde ariko rukoreshwa n'ahandi henshi muri ako gace ka Aziya
  • Marathi: Rukoreshwa muri leta ya Maharashtra mu Buhinde ndetse no mu mujyi w'ubucuruzi wa Mumbai
  • Telugu: Ruvugwa cyane n'abantu bo mu gace ka Andhra Pradesh na Telangana
  • Punjabi: Ni rumwe mu ndimi zivugwa n'abantu benshi ku isi. Ruvugwa cyane muri Pakistani na bimwe mu bice byo mu Buhinde
  • Korean: Ruvugwa cyane muri Koreya y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru n'ubwo harimo itandukaniro rito.