Inyubako y'umuherwe Rujugiro yatejwe cyamunara i Kigali

Me Vedaste Habimana, umuhesha w'inkiko wagurishije inzu ya UTC
Image caption Me Vedaste Habimana, umuhesha w'inkiko wagurishije inzu ya UTC

Inyubako y'ubucuruzi "Union Trade Center" (UTC) y'umunyemari, Tribert Rujugiro, yatejwe cyamunara n'ubutegetsi mu mujyi wa Kigali.

Iyi nzu y'umuherwe Tribert Rujugiro yagurishijwe miliyari zitagera kuri zirindwi mu gihe nyirayo avuga ko yayubatse ku gaciro kari hafi ya miliyari 20.

Umuhesha w'inkiko Vedaste Habimana ni we watangije icyamunara yavuze ko yakoze mu izina ry'ikigo cy'imisoro n'amahoro.

Hiyandikishije abantu cyangwa ibigo 13 ariko abumvikanye mu ipiganwa barushanwa ibiciro ni batatu gusa.

Uko byagaragaye nta piganwa rihambaye ryabaye ndetse n'abigaragaje batanga ibbiciro basaga n'intumwa zoherejwe n'abandi.

Hari abo umunyamakuru wa BBC yabonye binyabya mu modoka y'umukara y'ibirahure byijimye yari hafi y'ahaberaga cyamunara, mbere yo kugaruka bazanye ibiciro bishya.

Image caption Inyubako ya UTC iri mu zikomeye z'ubucuruzi mu murwa mukuru Kigali

Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n'abandi cya 6.877.150.000.

Ku giciro cy'ibanze cyari cyatangajwe hiyongereyeho miliyoni zitarenga 230.

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by'amafranga y'u Rwanda.

Aya ni macye ugereranyije n'ayagurishijwe iyi nyubako mu cyamunara.

Bwana Rujugiro avuga ko iyi nyubako yamutwaye akayabo ka miliyoni 20 z'amadolari. Kanid ko ubutegetsi bushaka kuyitwara 'kugira ngo bumukeneshe'.

Hashingiwe kuri iyi mibare agaciro yatanzweho kari munsi ho miliyari zigera ku icumi.

Nubwo iyi nyubako yagurishijwe, haracyibazwa ikizakurikira .Amakuru yakomeje gusakara mu minsi yashize ni uko iyi nzu ishobora no gusenywa ,ku mpamvu z'uko imyubakire yayo itubahirije ibisabwa n'igishushanyo mbonera (Master Plan) cy'umujyi wa Kigali.