Abayoboke ba FDU inkingi basubiye mu rukiko

Abayoboke ba FDU inkingi
Image caption Abayoboke ba FDU inkingi igihe bagezwaga bwa mbere mu rukiko.

Abantu 8 baregwa kuba mu mutwe witwaje intwaro ugamije kugirira nabi ubutegetsi barasaba urukiko rukuru rwa Kigali gutesha agaciro icyemezo cy'urukiko rwisumbuye kibafunga by'agateganyo.

Abaregwa bavuga ko bafashwe mu buryo butemewe n'amategeko ndetse ngo hari n'aho bakorewe ibikorwa bibabaza umubiri mu rwego rwo kubahatira kwemera ibyo bashinjwa.

Mu ntangiro z'ukwezi gushize ni bwo batawe muri yombi,igipolisi kivuga ko bamwe cyabafatiye ku mupaka ubwo berekezaga muri Congo kwiyunga n'abagambiriye kubuza umutekano igihugu cy'U Rwanda.

Abagabo 7 n'umugore umwe bagejejwe mu rukiko babiri babiri bambitswe ipingu rimwe.

Bari bakeye ku maso ndetse bambaye imyambaro isukuye bitandukanye no ku nshuro iheruka ubwo bari buzuyeho ivumbi.

Umukuru mu baregwa, Boniface Twagirimana wungirije umukuru w'ishyaka FDU Inkingi - ni we wabimburiye abandi.

Yabwiye urukiko ko yafashwe mu buryo butemewe n'amategeko kuko nta nyandiko zo kumuta muri yombi zabanje kugaragazwa.

Image caption Abayoboke ba FDU inkingi igihe bagezwaga bwa mbere mu rukiko.

Ubushinjacyaha bumurega ko yahuzaga ibikorwa byo gushakisha abasore n'inkumi bo koherereza umutwe witwara gisirikare kandi akaba ari we watangaga amafranga y'ingendo n'ayo gushaka ibyangombwa by'inzira.

Twagirimana yemera kuba umwe mu bayobozi ba FDU, ariko ngo ntaho ahuriye n'ibyaha aregwa n'ubushinjacyaha.

Asanga azira kuba ari ku ruhande rw'abifuza ko ibintu byahinduka mu gihugu kandi ishyaka riyoboye ridashaka izi mpinduka.

Ku by'ubufatanye bw'amashyaka yihurije hamwe agamije guhirika ubutegetsi ,Boniface avuga ko iri huriro ry'amashyaka P5 ririho koko kandi ko na FDU inkingi iririmo.

Gusa agashimangira ko P5 yifuza kugera ku butegetsi inyuze mu nzira y'amahoro.

Image caption Abayoboke ba FDU inkingi igihe bagezwaga bwa mbere mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwamaganiye kure iyicarubozo rivugwa n'abaregwa kuko batagaragaza ibimenyetso.

Mu rukiko byari byavuzwe ko umwe mu baregwa yemeye icyaha afatiwe ku mupaka wa Congo.

Gusa nawe yavuze ko ibyo yemeye mu bugenzacyaha yabikoreshejwe n'inkoni yakubiswe kandi ko yahatirwaga kwemera ibyaha atakoze.

Abaregwa bose bemera ko ari abayoboke b'ishyaka rya FDU inkingi ritaremererwa gukorera mu gihugu.

Umukuru waryo Madame Ingabire Victoire amaze imyaka 7 afungiye ibyaha birimo igisa n'ibiregwa aba bayoboke be.