Trump avuga ko azemera ko dosiye ikubiyemo iby'iyicwa rya John F Kennedy ijya ahagaragara.

John F Kennedy yaguye ku mugore we amaze kuraswa Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption John F Kennedy yaguye ku mugore we amaze kuraswa

Donald Trump yavuze ko ateganya kwemera ko amadosiye akubiyemo iby'urupfu rwa John F Kennedy wahoze ari perezida wa Amerika zijya ahagaragara.

Trump yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko azemera ko zijya hanze "amaze kubona andi makuru".

Aya madosiye ateganyijwe kuzasohorwa n'inzu y'ububiko bw'igihugu (US National Archives) ku ya 26 z'ukwa Cumi, ariko perezida ahabwa ububasha n'amategeko bwo kongera igihe ashobora kuguma abitswe.

Kennedy yishwe arashwe na mudahusha "sniper" mu kwezi kwa 11/1963 i Dallas muri leta ya Texas.

Inzu y'ububiko bw'igihugu yamaze gusohora menshi mu madosiye akubiyemo iby'iyicwa rya Kennedy ariko igice cya nyuma kiri mu ibanga kiracyafungiranye.

Inteko ishinga amategeko yafashe umwanzuro ko dosiye ivuga ku iyicwa rya Kennedy isohorwa mu gihe cy'imyaka 25, cyeretse perezida aramutse abonye ko itangazwa ryayo ryateza umutekano mucye ku gihugu.