Imyigaragambyo ishyigiye abimukira muri Australia

Ahavuye isanamu, ABDUL AZIZ ADAM
Abimukira banga kuva ku kirwa cya Manus
Abantu barenga igihumbi bakoreye imyigaragambyo mu mijyi ibiri ikomeye yo muri Australia yamagana uko abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu bafashwe.
Abo basaba ubuhungiro barimo kwanga kuva mu kigo kiri kure ya Australia muri Papua New Guinea ubu cyafunzwe.
Umudepite wo mu ishyaka riharanira ibidukikije yabwiye imbaga y'abantu yari mu mujyi wa Melbourne ko abimukira nta cyaha bakoze.
Yongeyeho ko barimo gukora icyo buri muntu wese yakora ubuzima bwe buramutse bubangamiwe.
Ahavuye isanamu, ABDUL AZIZ ADAM
Abdul Aziz Adam amaze imyaka irenga ine ku kirwa cya Manus.
Umuryango w'abibumbye uravuga ko ubuzima bw'abimukira bari mu kigo cy'impunzi kiri mu kirwa cya Manus buri mu kaga.
Abo bimukira barimo kwanga kuhava bavuga ko batinya ko abaturage baho bashobora kubagabaho ibitero.
ONU irasaba Australia gukora ibishoboka byose kugirango ubuzima bw'abo bimukira hatagira ikibuhutaza.