Perezida Trump yageze mu Buyapani

Perezida Trump na ministri w'intebe w'Ubuyapani, Shinzo Abe. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Trump na ministri w'intebe w'Ubuyapani, Shinzo Abe.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yageze mu Buyapani igihugu yavuze ko ari inshuti ikomeye cyane ya Amerika muri ako karere.

Mu Buyapani niho yatangiriye uruzinduko rwe rw'iminsi 11 muri Aziya.

Ruzaba rubaye uruzinduko rurerure kurusha izindi perezida wa Amerika akoreye muri ako karere mu myaka 25 ishize.

Mu ijambo yagejeje ku ngabo za Amerika n'iz'Ubuyapani ku kigo kiri hafi y'umurwa mukuru Tokyo, Trump yavuze ko mu gihe cyose azaba ategeka Amerika azakora uko ashoboye kugirango igisirikare gihabwe ibikoresho gikeneye maze kibashe kubungabunga neza amahoro n'ukwishyira ukizana.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Trump yambara ikoti ry'abapilote b'indege z'intambara.

Yavuze kandi ko nta gihugu cyangwa utegekesha igitutu byagombye gushidikanya k'ubushobozi bwa Amerika mu gukora icyo yiyemeje gukora.

Uru ruzinduko kandi ruzajyana Perezida Trump muri Korea yepfo, Ubushinwa, Vietnam na Philippines.