Bamwe mu bategetsi bakomeye batawe muri yombi muri Arabia Saudite

Ahavuye isanamu, Reuters
Undi watawe muri yombi ni igikomangoma Al-Waleed bin Talal.
Igikomangoma Mohammed Bin Salman - uri ku isonga ry'abashobora gusimbura umwami wa Arabia Saudite - yashyize ku ruhande bamwe mu bantu bakomeye bari mu buyobozi bw'icyo gihugu.
Ibikomangoma 11, abaminisitiri bane n'abandi babarirwa muri mirongo bahoze ari abaminisitiri batawe muri yombi.
Igikomangoma Salman - ubu ukuriye akanama gashya gashinzwe kurwanya ruswa - arasa n'uwashyize ku ruhande umubare munini w'abantu bakomeye.
Ahavuye isanamu, AFP
Igikomangoma Mohammed Bin Salman
Mu batawe muri yombi harimo igikomangoma Al-Waleed bin Talal; akaba ari umushoramari ufite umutungo ubarirwa muri za miliyari nyinshi z'amadolari.
Ibyaha aregwa ntabwo byari byamenyekana neza.