Mugabe ngo ntiyashidikanya kwirukana visi perezida we

Emmerson Mnangagwa ari mu bo benshi babona ashobora gusimbura Perezida Mugabe. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Emmerson Mnangagwa ari mu bo benshi babona ashobora gusimbura Perezida Mugabe.

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe, yavuze ko atazashidikanya kwirukana visi perezida Emmerson Mnangagwa ku kazi.

Avugira muri mitingi mu mujyi wa Bulawayo, Mugabe yatangaje ko Bwana Mnangagwa ashobora gushinga ishyaka rye maze abashaka bakamukurikira.

Uyu mugabo amaze igihe afitanye ibibazo n'umugore wa Mugabe, Grace , wahakanye amakuru yavugaga ko yagerageje kumuroga.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Bwana Mnangagwa afitanye ibibazo n'umugore wa Mugabe, Grace.

Aba bombi benshi bababonamo uwasimbura Perezida Mugabe w'imyaka 93.

Bwana Mugabe aziyamamariza gukomeza kuyobora Zimbabwe mu matora ateganijwe mu mwaka utaha.