Abbas Kayonga yishyize mu maboko ya MONUSCO

Ingabo za MONUSCO Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Abbas Kayonga - wahoze afite ipete rya koloneli mu ngabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo - yishyize mu maboko y'ingabo za ONU ziri muri icyo gihugu.

Ibyo byabaye nyuma y'imirwano hagati y'abamushyigikiye n'ingabo za leta ya Congo mu mujyi wa Bukavu.

Hari amakuru avuga ko hari abantu bagera kuri babiri bahasize ubuzima.

Gukozanyaho byatangiye igihe abashinzwe umutekano bageragezaga kwaka intwaro no guta muri yombi Abbas Kayonga n'abamurinda.

Uyu mugabo yirukanywe ku mirimo ye n'umukuru w'intara ya Kivu yepfo mu cyumweru gishize.

Yari umushingwabikorwa by'akanama karwanya ruswa ijyanye n'icukura ry'amabuye y'agaciro.

Yahoze mu nyeshyamba zo mu mutwe wa FRF mbere yo kwinjizwa mu gisirikare cya leta ya Congo.