Grace Mugabe ashaka ko visi perezida aba umugore

Mugabe n'umugore we Grace Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Umugore wa Perezida Mugabe, Grace Mugabe, yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU PF ryagombye kuba rifite visi perezida w'umugore mbere yuko haba inama nkuru y'iryo shyaka mu kwezi gutaha.

Akazaza ka visi perezida uriho ubungubu Emmerson Mnangangwa ubu karacyemangwa kandi yari mu bo benshi babonaga ashobora gusimbura Perezida Mugabe w'imyaka 93 y'amavuko.

Madame Mugabe yabwiye ikoraniro ry'abantu benshi ryitabwe n'amakiliziya ko gushyira Mnangagwa ku mwanya wa visi perezida ari ikosa.

Grace Mugabe yabwiye kandi iyo mbaga ko Perezida Mugabe yashyizwe ku butegetsi n'imana ko ariyo yonyinye ishobora kubumuvanaho.

Muri iyi mpera z'icyumweru Perezida Mugabe nawe yakangishije ko ashobora kwirukana visi perezida we kubera kutamwumvira.

Ishyirahamwe ry'abagore bo mu ishyaka rya ZANU PF riyobowe na Grace Mugabe ryasabye ko umwanya wa visi perezida uhabwa umugore.