Perezida Kagame yongeye gutorwa na FPR

Perezida Paul Kagame yatowe bwa mbere muri 2003
Image caption Perezida Paul Kagame yatowe bwa mbere ku mwanya w'umukuru w'igihugu muri 2003

Inteko rusange y'ishyaka FPR yongeye gutorera Paul Kagame kuba umukuru w'ishyaka nk'uko byari byitezwe.

Ku barwanashyaka 2.342 bagize inteko itora, 2.340 batoye Bwana Kagame. Bisobanuye ko yatsinze ku bwiganze bwa 99,99%.

Nta cyahindutse kandi ku mwanya wa Visi Perezida w'ishyaka kubera ko hongeye gutorwa Christophe Bazivamo.

Nk'uko byari bisanzwe umunyamabanga mukuru w'ishyaka yakomeje kuba Francois Ngarambe.

Iyi nteko rusange yanatoye ba Komiseri biganjemo abari basanzwe nka Wellars Gasamagera, Marie Claire Mukasine na Harerimana Abdul Karim.

Image caption Ku bagize inteko itora ya FPR 2.342 Kagame yatowe na 2.340

Aya matora yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 30 ishyaka FPR rimaze rivutse yizihirizwaga ku cyicaro gikuru cy'ishyaka mu murwa mukuru.

Abatowe bagiye kujya bamaraho imyaka itanu aho kuba ine nk'uko byari bisanzwe.

Abashima perezida Kagame bavuga ko yateye intambwe mu nzego zitandukanye z'iterambere nk'ubuzima n'ibikorwaremezo.

Ariko abamunenga bamushinja kuba umunyagitugu utihanganira abatavuga rumwe nawe. Bavuga ko abangamira itangazamakuru n'ubwisanzure ku ijambo.