Ubufaransa bwasoje iperereza bwakoraga ku gitero cyahanuye indege ya Habyarimana

Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi ni bo bibasiwe cyane muri jenoside (file photo) Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi ni bo bibasiwe cyane muri jenoside

Abacamanza mu Bufaransa basoje iperereza ku gitero cya misile bivugwa ko cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo kurangiza iperereza, ibiro by'ubushinjacyaha buzafata icyemezo cyo kureba niba bwajyana ikirego mu rukiko.

Abacamanza barega bamwe mu bagize guverinoma y'u Rwanda iyobowe na perezida Paul Kagame, guhanura indege yari itwaye uwari umukuru w'igihugu, Juvénal Habyarimana.

Iyo ndege yayi itwaye na perezida wategekaga Uburundi Cyprien Ntaryamira.

U Rwanda rushinja u Bufaransa kugira uruhare muri jenoside.

Iri perereza ryateye amakimbirane n'umubano utameze neza hagati y'ibihugu byombi.

Muri 2006, u Rwanda rwahagaritse umubano w'imigenderanire.

Nyuma y'imyaka itatu wongeye kuzahurwa.