Yeruzalemu: Gwatemala ikurikiye Amerika mu kwimurira ambasade yayo i Yeruzalemu

Yeruzalemu Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Gwatemala iravuga ko iteganya kwimura ambasade yayo muri Isiraheli ikajya i Yeruzalemu, igakurikira icyemezo cya Donald Trump.

Isiraheli yashimye Gwatemala ku cyemezo cyayo cyo kwimura ambasade ikava i Tel Aviv ikajya i Yeruzalemu. Ibi bikurikiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyateje impagarara zikomeye.

Isiraheli yasobanuye Gwatemala nk' "inshuti nyayo".

Gwatemala ni kimwe mu bihugu icyenda byonyine byatoye bishyigikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwamnzuro wa LONI wamagana Amerika n'icyemezo cyayo cyo kwemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli.

Icyemezo cya Bwana Trump cyarakaje abanya Palestine ndetse n'inshuti zabo.

Bizera ko umunsi umwe uburasirazuba bwa Yeruzalemu bwigaruriwe na Isiraheli buzaba umurwa mukuru wa Palestine.

Perezida wa Gwatemala, Jimmy Morales, yavuze ko icyemezo cyafashwe nyuma yo kuvugana na minisitiri w'intebe wa Isiraheli.

Ikibazo cya Yeruzalemu ni imwe mu ngingo zikomeye zitera amakimbirane hagati y'abanya palestine n'abanya Isiraheli mu karere k'uburasirazuba bwo hagati.