Tembin: Viyetinamu yiteze umuyaga ukomeye cyane

Abaturage bimuwe mu ngo zabo bavanwa mu ntara ya Ben Tre Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Abaturage bimuwe mu ngo zabo bavanwa mu ntara ya Ben Tre

Abantu bakabakaba miliyoni mu majyepfo ya Viyetinamu bashobora kwimurwa mu ngo zabo kubera umuyaga rwishi wa tayifuni (typhoon) uri guturuka mu nyanja y'ubushinwa.

Komite ishinzwe ishizwe kurwanya ibiza mu gihugu yavuze ko abantu barenga 70.000 batuye mu duce tw'amanegeka bamaze kwimurwa.

Uyu muyaga wa wiswe 'Tembin' wishe abantu bagera kuri 230 abandi bagera ku 75.000 basigara nta buryamo muri Filipine.

Abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bari gushakisha abantu barenga 100 baburiwe irengero.

Ibiraro n'imihanda mu kirwa cya Mindanao byasenyutse cyangwa se bizibwa n'inkangu. Andi mazu agera ku 1.000 ndeyse n'imirima y'umuceri yarengewe.

Ibiro ntaramakuru Reuters, biravuga ko muri Viyetinamu, guverinoma yategetse ko ibigega bya petereli birindwa ndetse itanga impuruza ko ubwato bwo kuroba bugera ku 62.000 butagomba kujya mu nyanja.