Intambara ya Siriya: Ubutabazi mu rwego rw'ubuvuzi bwatangiye mu burasirazuba bwa Ghouta

Croix Rouge yasohoye amafoto y'imodoka z'imbangukiragutabara zazanywe gutwara abarwayi Uwufise ububasha kw’isanamu ICRC
Image caption Croix Rouge yasohoye amafoto y'imodoka z'imbangukiragutabara zazanywe gutwara abarwayi

Ibikorwa by'ubuvuzi biri gukorwa mu gace kagenzurwa n'inyeshyamba i Damas muri Siriya.

Abantu bane bakomeretse bikomeye bajyanwe kwa mu ganga n'umuryango utabara imbabare, Croix Rouge na Red Crescent igice cya Siriya, bakuwe mu burasirazuba bwa Ghouta mu ijoro.

Abandi 25 bazimurwa mu minsi iri imbere.

Croix Rouge ivuga ko uku kwimurwa kwatangiriye mu gace kagenzurwa n'inyeshyamba mu nkengero z'umurwa mukuru Damas.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Croix Rouge yavuze ko abarwayi "barembye" bari kwimurwa bavanwa i Ghouta bajyanwa kwa muganga.

Mu cyumweru gishize, umuryango utera inkunga wo mu Bwongereza wavuze ko perezida Bashar al-Assad amaze igihe yiga ku busabe bwo kwimura abana barindwi barwaye kanseri muri aka gace kamaze imyaka ine kagoswe n'ingabo za guverinoma.

Ni bamwe mu bana 130 bakeneye ubuvuzi bwihutirwa muri aka karere.

Umuryango w'Abibumbye uravuga ko hafi 2% by'abana bo mu karere ka Ghouta gatuwe n'abantu 400.000 bazahajwe n'ikibazo cy'imirire mibi.