Abahagarariye abagore mu Rwanda biyamye "Pasitori" Nicolas

Iyo avuga wumva byose abishingira mu byanditse muri Bibiliya Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Iyo avuga wumva byose abishingira mu byanditse muri Bibiliya

Amashyirahamwe yiganjemo arengera inyungu z'abagore yamaganye bikomeye amagambo y'umuvugabutumwa uherutse kubikoma mu nyigisho yatanze kuri imwe mu maradiyo yo mu Rwanda.

Aba bagore basanga imvugo y'umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora igamije guhamagarira urwango, bagasaba igipolisi ko uyu yatabwa muri yombi.

Kugeza ubu ariko nta kintu ubutegetsi buravuga kuri iki kibazo.

Hari n'abavuze ko amagambo y'uyu muvugabutumwa ameze neza nk'ayavugwaga mbere ya jenoside.

Ushyirwa mu majwi benshi baramwita Pasitori ariko we yivugira ko ari umuvugabutumwa usanzwe.

Amagambo ye yateje impaka ni ayo yavugiye kuri imwe mu maradiyo akunze gutambutsa inyigisho zijyanye n'idini.

Kuzana icyaha mu isi

Hari nk'aho avuga ko abagore ari bo batumye icyaha kiza mu isi, ko nta kintu cyiza cyabakomokaho cyangwa se ko imbaraga zonyine bafite ari izo gukora ibibi.

Iyo avuga wumva byose abishingira mu byanditse muri Bibiliya ku ruhande rugaragaza aho abagore bagize intege nkeya.

Uretse abagore basabira uyu mugabo gutabwa muri yombi no kujyanwa mu nkiko, itorero ry'Abadivantisti ryamaze gutangaza ko ritari ku ruhande rwe kandi ko ryari ryaramuciye kubera imyitwarire mibi.

Yaba inzego z'ubutegetsi cyangwa igipolisi zatabajwe nta na rumwe rwari rwagira icyo rutangaza kuri iki kibazo.

Gusa urwego rw'abanyamakuru rwigenga rwamaze guhamagaza iyi Radio ndetse n'Umuvugabutumwa ushyirwa mu majwi asabwa kwisobanura.

Soma andi makuru ku Rwanda: