Indangampunzi z'ikoranabunga ku mpunzi ziri mu Rwanda

Batangiriye ku mpunzi z'Abarundi ziri mu mujyi wa Kigali
Leta y'u Rwanda yatangije igikorwa cyo kubarura bushya impunzi z'Abarundi bari mu Rwanda nyuma y'imyaka ikabakaba itatu bahahungiye .
Iki gikorwa gitewe inkunga n'ishami rya Loni ryita ku mpunzi ngo kigamije gufasha izi mpunzi kuba zashobora kubaho ubuzima busanzwe mu gihugu ndetse zikaba zashobora no gutembera mu bihugu by'amahanga.
Hatangiriwe ku mpunzi ziba mu mijyi ariko igikorwwa kizakomereza no mu nkambi nini ya Mahama iri mu burasirazuba bw'igihugu.
Impunzi z'Abarundi ziri mu mujyi wa Kigali zibarirwa mu 30,000, ni zo zabimburiye izindi muri iki gikorwa kigamije kugaragaza imibare igezweho y'Abarundi bahungiye mu Rwanda.
Ahavuye isanamu, Empics
Bizafasha kumenya umubare nyawo w'impunzi z'Abarundi ziri mu Rwanda
Imibare yariho kugeza ubu ni iyavugaga ko u Rwanda rucumbikiye Abarundi bahunze basaga ibihumbi 84 bari mu nkambi nini ya Mahama ndetse n'abacumbitse mu mijyi itandukanye.
Gusa iyi mibare ngo ntiyakomeza guhabwa agaciro kuko hari abari impunzi bafashe icyemezo cyo gusubira iwabo, hari abana bavukiye mu buhungiro ndetse n'abashobora kuba barabonye ubuhungiro mu bihugu bindi.
Ikoranabuganga
Ibarura rishya rirakorwa ku buryo bw'ikoranabuhanga, hafatwa ibimenyetso byihariye nk'amaso ndetse n'ibikumwe.
Uretse gutanga amakuru mashya ngo ubu buryo buranakemura ikibazo cy'abantu bibaruzaga nk'impunzi mu bihugu bitandukanye.
Indangamunzi zikoranye ikoranabuganga
Nyuma y'iri barura buri mpunzi ngo izahabwa ikarita ndangampunzi iyemerera gutembera aho ishatse mu gihugu ndetse ngo n'ababyifuza bakazahabwa urwandiko rw'inzira rugenewe impunzi ruzabemerera kuba batemberera no mu bindi bihugu.
Igikorwa nk'iki cyo kubarura impunzi cyatangiriye ku z'Abanyekongo mu mwaka wa 2014, uretse ko bose bataragerwaho n'izi ndangampunzi zikoranye ikoranabuhanga.
Indangampunzi nshya ngo zizemerera impunzi kuba zagira imirimo ibyara inyungu zikora mu gihugu ndetse zibe zanapiganwa ku isoko ry'umurimo.
Gusa mu gihugu nk'u Rwanda iki gishobora kutazazorohera kuko n'abanyagihugu badafite akazi barushaho kwiyongera.