Christelle, umukobwa yahagurukiye kugeza amazi meza ku baturage

Christelle Kwizera
Image caption Christelle Kwizera yabonye hari benshi batagira aho kuvoma ashinga Water Access Rwanda

Christelle Kwizera amaze guhindura ubuzima bw'abaturage batari bake abinyujije mu mushinga Water Access Rwanda, ukwirakwiza amazi meza.

Afite imyaka 24, akaba amaze imyaka 4 ashinze ikigo Water Access Rwanda ngo abitewe no kubona hari abantu benshi batagira aho bavoma.

Icyo gihe yigaga muri Amerika, bituma yegera abaterankunga babimufashamo, ariko biza no guhinduka umwuga.

Aya mazi agezwa ku baturage hifashishijwe ahantu hasanzwe amasoko; iyo bamaze gucukura bakayageraho, bifashisha imiyoboro bacomeka ku ipompo bamwe bita rupika cyangwa moteri ifasha kuzamura ayo mazi, kugirango agere ku bantu.

Ubuzima bwabo bwaroroshye

Umusore twasanze avoma kuri rimwe muri ayo mariba ati "Kuva aya mazi yagera hano byaradufashije cyane kuko ijerekani imwe tuyigura amafaranga makumyabiri, mu gihe ahandi bayigura amafaranga ijana."

Image caption Abaturage basigaye bavoma hafi kandi ntibatonde imirongo miremire

Naho umubyeyi w'umugore we avuga ko mbere bakoraga ibirometero bitari bike bajya gushaka amazi, kandi nabwo bakahasanga imirongo, ku buryo havomaga umunyembaraga.

Ariko kuva babona amazi ya Water Access Rwanda ngo byabakijije iyo mvune.

Uretse rero kugira umumaro mu baturage, uyu mushinga wo gukwirakwiza amazi meza ngo winjiriza nyirawo atari make.

Christelle ati: "Mu mwaka ushize w'2017 twinjije miliyoni zirenga magana abiri z'amafaranga y'u Rwanda, n'ukuvuga hafi miliyoni makumyabiri buri kwezi".

Ikigo Water Access Rwanda kandi gikoresha abakozi 36, bose batunzwe n'uyu mushinga.

Image caption Ikigo Water Access Rwanda kandi gikoresha abakozi 36, bose batunzwe n'uyu mushinga

Kugeza ubu abaturage bavoma ayo mazi babarirwa mu bihumbi 37,000. Tumubajije uko yiyumva kuba yarahinduye ubuzima bw'abo bantu, Christelle yemeza ko atari umusaruro we wenyine.

Ngo kuko hari abamufashije kwitinyuka no kwigirira icyizere, akizera ndetse ko byabera urugero n'urundi rubyiruko.

Christelle Kwizera avuga ko nta mbogamizi zihariye ahura nazo nk'umukobwa muri uyu mwuga, ko ahubwo akunze kubazwa niba abifitiye ubushobozi, ariko ngo iyo basanze abisobanukiwe, kuko ari nabyo yigiye, bituma bamugirira icyizere.

Kanda hano wumve ikiganiro Christelle yagiranye na Yvette Kabatesi wa BBC Gahuzamiryango