BBC yakiriwe muhira na Nyampinga w'u Rwanda 2018

Iradukunda Liliane, Nyampinga 2018 mu modoka yatsindiye
Insiguro y'isanamu,

Iradukunda Liliane, Nyampinga 2018 ngo ntiyigeze yibaza ko yatunga imodoka ku myaka 18

Amarushanwa ngarukamwaka ya Nyampinga agamije gutoranya umukobwa wahize abandi, mu bwiza, mu bwenge n'ibindi, uyu mwaka yegukanywe na Iradukunda Liliane w'imyaka 18 y'amavuko.

BBC yakiriwe nawe muhira nyuma y'iminsi igeze kuri itatu atowe aganira natwe kuri iyo ntsinzi hamwe n'uko abona imbere he hazaza.

Liliane yemeza ko akiri umwana yajyaga avuga ko azaba Nyampinga, ariko byabaga ari ugushyenga kw'abana.

Amaze kugera mu mashuri yisumbuye igitekerezo cyakomeje gukura muri we, bituma uyu mwaka afata icyemezo cyo guhiganwa.

N'ibitwenge byinshi avuga ko yishimiye cyane intsinzi.

Cyakora ngo yaratunguwe cyane no kwegukana iryo Kamba, kuko mu marushanwa yahasanze abakobwa bashoboye, kubwe ngo yabonaga yaba nk'igisonga cya 19…(gushyenga kuko muri aya marushanwa habamo ibisonga 2 gusa).

Asanga rero ari amahirwe yagize, kuko ntacyo yari arushije abandi bakobwa.

Ni iki cyatumye atsinda?

Mu byamuhesheje amahirwe yo gutsinda harimo n'umushinga yamurikiye akanama nkemurampaka. Liliane ngo agamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ati: "Abanyamahanga baza mu Rwanda bakibanda kujya gusura za pariki z'inyamaswa, ariko numva nashyira imbaraga ku muco wacu, nko gutegura amaserukiramuco yo kugaragaza imyambarire, imirire, imbyino… ibi nabyo bizarushaho kureshya abasura u Rwanda."

Insiguro y'isanamu,

Iradukunda Liliane, Nyampinga 2018 yakiriye BBC muhira iwabo, avuga ko ashaka guteza imbere amaserukiramuco

Nyampinga w'u Rwanda kandi ahabwa ibihembo birimo imodoka ndetse n'umushahara w'amafaranga ibihumbi magana inani buri kwezi.

Avuga ko yishimiye guhabwa iyo modoka kuko atigeze atekereza ko yayitunga ku myaka 18; naho uwo mushahara ngo uzamufasha gushyira mu bikorwa uwo mushinga we no gukemura utubazo twe bwite.

Umuryango waratunguwe

Umuryango wa Liliane waramushyigikiye cyane, cyakora nawo watunguwe no kubona atsinda.

Mukuru we bava indi imwe ati: "Ntabwo natekerezaga ko Liliane yaba Nyampinga. Umunsi ambwira ko yiyandikishije mu marushanwa nagize ubwoba kuko yari umwana usanzwe ucecetse, kandi udakunze no kujya mu marushanwa.

"Byarantuguye rero kubona abona ikamba rya Nyampinga".

Umukobwa ubaye Nyampinga ngo hari ubuzima yigomwa yari asanzwe amenyereye. Liliane nawe avuga ko ubu hari ahantu yari amenyereye kwitemberera, ibikorwa bitandukanye yakoraga ubu agiye kuba ahagaritse.

Insiguro y'isanamu,

Mukuru wa Iradukunda Liliane, Umutoni Michelle (ibumoso) tanguwe n'intsinzi ya murumunawe.

Naho ku bijyanye n'ubuzima busanzwe Liliane ati: "Nkunda gukora isuku, gusasa, gukoropa, guhanagura. Naho ku mirire nkunda ibijumba cyane, n'umuceri. Imyambarire yo nikundira amakanzu".

Aya marushanwa ya Nyampinga ntavugwaho rumwe. Hari abayanenga bavuga ko ntacyo amaze, ariko abakobwa bayitabira ngo bayigiramo byinshi harimo no kwitinyuka ku buryo bizabafasha no mu bundi buzima busanzwe.