Abantu 5 barokowe nyuma y'iminsi ine baragwiriwe n'ikirombe

Amukozi akuwe mu kirombe ajyanywe na bagenzi be kwa muganga
Insiguro y'isanamu,

Abatabawe bari bafite intege nkeya cyane

Mu Rwanda abantu batanu barokowe nyuma y'iminsi ine bari bamaze baragwiriwe n'ikirombe mu karere ka Rwamagana, bakabikesha umwe muri bo washoboye gusohoka.

Iyi minsi yose yari ishize abatabazi bagerageza ariko barananiwe kubakuramo, uyu munsi mu gitondo akaba ari bwo abari baheze munsi y'ubutaka batabawe.

Bari bafite intege nkeya cyane ku buryo byabaye ngombwa kubaterura babajyana mu mamodoka.

Bahise bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana, ubu bikaba biri kubakurikiranira hafi, nubwo byagaragaraga ko bafite intege nkeya cyane, abaganga bavuze ko bizeye ko bazakira.

Kuri ubu ngo bagiye gupimwa ngo barebe niba nta bibazo by'ubuhumekero bafite.

Ibyishimo

Insiguro y'isanamu,

Abakozi bagize ibyishimo bagenzi babo barokotse

Abakozi benshi bavugije akaruru nyuma yo kubona bagenzi babo bageze imusozi, umwe mu bakozi avuga ko ibyabaye bitangaje: "Ni igitangaza kuko nta muntu wakekaga ko bavamo ari bazima nyuma y'iminsi ine yose batarya, batanywa".

Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe n'ibihe by'imvura imaze iminsi igwa cyane, mu minsi yashize ikaba yahitanye amazu asaga 900 mu burengerazuba bw'igihugu naho inkuba ihitana abantu 16 basengaga mu karere ka Nyaruguru.