Umuhanda Kigali-Gatuna urafunze kubera inkangu zawangije

Hari hashize imyaka 3 gusa uyu muhanda usanwe ku nkunga y'umuryango w'ibihugu by'u Burayi
Image caption Hari hashize imyaka 3 gusa uyu muhanda usanwe ku nkunga y'umuryango w'ibihugu by'u Burayi

Inkangu zituruka ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa zangije bikomeye umuhanda Kigali-Gatuna werekeza mu gihugu cya Uganda ku buryo ubungubu utakigendwa.

Uyu muhanda mpuzamahanga wangirikiye hafi y'umupaka wa Gatuna ugabanya u Rwanda na Uganda.

Uyu ni umuhanda wari ufite akamaro gakomeye ku bihugu byinshi by'akarere dore ko wakoreshwaga cyane n'amakamyo atwara imizigo ndetse n'imodoka zitwara abagenzi bambukiranya imipaka berekeza cyangwa bava mu bihugu bya Uganda na Kenya.

Image caption Uyu ni umuhanda usanzwe ufatiye runini ibihugu by'akarere nk'u Burundi, u Rwanda na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Igipolisi cy'u Rwanda cyatangaje mu ijoro ryakeye ko umuhanda Kigali-Gatuna werekeza mu gihugu cya Uganda utari nyabagendwa kubera inkangu zawangirije bikomeye hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda.

Iki gipolisi cyasabye abatwara imodoka ziremereye kwitwararika, cyane cyane izitwara imizigo cyangwa zitwara abagenzi.

Uyu ni umuhanda usanzwe ufatiye runini ibihugu by'akarere nk'u Burundi, u Rwanda na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, dore ko ari ho banyuzaga ibicuruzwa byinshi biva cyangwa byerekeza mu bihugu bya Uganda na Kenya.

Image caption Leta y'u Rwanda yavuze ko ikora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa

Kunyura Kigali-Kagitumba

Igipolisi cy'u Rwanda cyasabye abatwara imodoka ziremereye bambukiranya umupaka kwiyambaza undi muhanda wa Kigali-Kagitumba.

Gusa uyu ushobora kutishimirwa n'aba batwara ibinyabiziga kuko ari muremure kandi ukaba udakoze neza nk'uyu bari basanzwe bakoresha.

Leta y'u Rwanda yavuze ko ikora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa, ariko ntiyatangaje igihe imirimo yo gusana izatangirira.

Hari hashize imyaka 3 gusa uyu muhanda usanwe ku nkunga y'umuryango w'ibihugu by'u Burayi.

Ibindi bisa n’ibi