Amaduka adakoresha imashini za EBM ari gufungwa mu Rwanda

Muri rusange abacuruzi bahereweho ni abaranguza ibicuruzwa binyuranye byiganjemo ibiribwa n'ibinyobwa bikomoka mu nganda
Insiguro y'isanamu,

Muri rusange abacuruzi bahereweho ni abaranguza ibicuruzwa binyuranye byiganjemo ibiribwa n'ibinyobwa bikomoka mu nganda

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro cyatangiye igikorwa cyo gufunga amazu y'ubucuruzi aregwa kudatanga inyemezabuguzi z'imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).

Ikigo cy'imisoro kivuga ko cyatahuye bamwe mu bacuruzi birengagiza gukoresha izi mashini kandi ari zo zifasha kubara umusoro ku nyungu, VAT.

Ni igikorwa cyahereye mu isoko rikuru rya Nyarugenge ariko ngo kigomba kugera n'ahandi hose mu gihugu hatahuwe abacuruzi badatanga imisoro cyangwa bagatanga urugero ruri munsi y'umusoro nyongeragaciro bakiriye.

Igikorwa cyahagarikiwe n'abakozi b'ikigo cy'imisoro baherekejwe n'abapolisi benshi barimo abitwaje intwaro.

Muri rusange abacuruzi bahereweho ni abaranguza ibicuruzwa binyuranye byiganjemo ibiribwa n'ibinyobwa bikomoka mu nganda.

Bari bababaye bigaragarira ijisho nubwo abenshi batemeye kugira icyo batangaza.

Insiguro y'isanamu,

Bari bababaye bigaragarira ijisho nubwo abenshi batemeye kugira icyo batangaza

Abacuruzi bahereweho mu isoko rya Nyarugenge ni 11 baregwa kunyereza imisoro ya TVA isaga miliyoni 10.

Aba kimwe n'abandi bazabakurikira kuko ngo bagomba kwishyura imisoro banyereje yikubye inshuro 10, ariko ishobora kurushaho kuremera mu gihe umucuruza yaba yarafatiwe muri iki cyaha inshuro zirenze imwe.