Paraguay: Umugabo yatunguye abo mu muryango we bari bazi ko yapfuye

Bwana Penayo yaburiwe irengero mu cyaro kiri hafi y'umujyi wa Pedro Juan Caballero ku mupaka wa Paraguay na Brezili
Insiguro y'isanamu,

Bwana Penayo yaburiwe irengero mu cyaro kiri hafi y'umujyi wa Pedro Juan Caballero ku mupaka wa Paraguay na Brezili

Umugabo wo mu cyaro cya Santa Teresa mu gihugu cya Paraguay yagarutse iwe nyuma y'iminsi itatu aburiwe irengero asanga umuryango we uri mu kiriyo, ufite n'umurambo wundi mugabo watekerezaga ko ari uwe.

Juan Ramón Alfonso Penayo w'imyaka 20 y'amavuko, yaherukaga kubonwa ku wa kane ubwo yavaga iwe yerekeza ku mupaka wa Paraguay n'igihugu cya Brezili.

Icyo gice cy'umupaka cyibasiwe cyane n'imitwe ikora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge kuburyo ubwo Bwana Penayo atatahaga, umuryango we wafashe ko ibye byarangiye.

Ubwo ku cyumweru polisi yabonaga umurambo watwitswe, yanzuye ko ari umurambo we.

Nuko umuryango we ukora ikiriyo cyo kumwibuka aho mu cyaro, gusa baza kugwa mu kantu babonye Bwana Penayo abasesekayeho bari kumuririra bafite isanduku irimo umurambo batekerezaga ko ari uwe.

Kuva aho Bwana Penayo yongeye kubonekera ari mutaraga, uwo murambo utaramenyekana nyirawo wasubijwe mu buruhukiro bw'ibitaro.

Abategetsi bavuze ko niba nta muryango uje gushakisha uwo murambo uvuga ko ari uwabo, uwo murambo uzashyingurwa hanyuma ku mva handikweho inyuguti za "NN".

Ni inyuguti zitangira amagambo "nomen nescio" yo mu rurimi rw'Ikilatini ubusanzwe yandikwa ku mva y'umuntu ushyinguwe ariko amazina ye akaba atazwi.

Ntabwo bizwi aho Bwana Penayo yari ari cyangwa icyo yakoraga muri iyo minsi itatu yari yaburiwe irengero.