Algeria: Interineti yahagaritswe ngo abanyeshuri badakopera ibizamini bisoza ayisumbuye

Minisitiri w'uburezi muri Algeria, Nouria Benghabrit, yavuze ko igihugu kitashoboraga kurebera mu gihe abanyeshuri bakopezanya Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Minisitiri w'uburezi muri Algeria, Nouria Benghabrit, yavuze ko igihugu kitashoboraga kurebera mu gihe abanyeshuri bakopezanya

Algeria yahagaritse umurongo wayo wa interineti mu gihugu hose mu rwego rwo guhangana no gukopera mu gihe abanyeshuri bari gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ibi birareba yaba umurongo wa interineti yo kuri telefone zigendanwa ndetse n'umurongo wa interineti ikoreshwa mu biro.

Iyo mirongo yombi ihagarara mu gihe cy'isaha imwe buri uko ikizamini gisoza amashuri yisumbuye gitangiye kugira ngo hirindwe guhanahana amakuru ajyanye n'ibisubizo.

Uku guhagarika umurongo wa interineti bizakomeza mu gihe cyose cy'ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, kuva ku itariki 20 kugera kuri 25 z'uku kwezi kwa gatandatu.

Ibi bibaye nyuma yaho mu mwaka wa 2016 habayeho gukopera mu bice bitandukanye bya Algeria. Icyo gihe ibibazo by'ibizamini byarasakaye mbere ndetse no mu gihe cy'ibizamini nyirizina.

Mu mwaka ushize, abategetsi basabye ibigo by'itumanaho rya interineti guhagarika ku bushake imbuga nkoranyambaga, ariko icyo gihe abategetsi basanze bidahagije.

Minisitiri w'uburezi muri Algeria, Nouria Benghabrit, yabwiye ikinyamakuru cyaho Annahar ko urubuga rwa Facebook ruba ruhagaritswe mu gihugu hose mu gihe cyose ibizamini bya leta bizamara.

Minisitiri Benghabrit yavuze ko nubwo batishimiye uwo mwanzuro, igihugu kitashoboraga kurebera mu gihe abanyeshuri bakopezanya.

Abanyeshuri barenga gato ibihumbi 700 ni bo bari gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri Algeria, ibizamini bizamara icyumweru.

Amanota yavuye mu bizamini byitezwe ko azatangazwa guhera ku itariki 22 y'ukwezi gutaha kwa karindwi.

Ibindi bisa n’ibi