Perezida Trump yabeshywe yitaba umunyarwenya azi ko yitabye senateri

Perezida Trump yabeshywe avugana n' umunyarwenya kuri telefoni ubwo yari mu ndege ye izwi nka Air Force One

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu,

Perezida Trump yabeshywe avugana n' umunyarwenya kuri telefoni ubwo yari mu ndege ye izwi nka Air Force One

Ari mu ndege ye izwi nka Air Force One, Perezida Donald Trump w'Amerika yabeshywe n'umuntu ukora akazi ko gusetsa abantu amwitaba azi ko yitabye senateri.

John Melendez ukora akazi ko gusetsa abantu yari yiyise senateri Bob Menendez. Yavuze ko yitabwe na Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump, ndetse akaza no guhamagarwa na Perezida Trump ubwe.

Bwana Melendez yavuze ko yabahamagaye yiyita senateri Menendez ndetse ubundi akiyita uwo bakorana.

Umukozi mu biro bya perezida w'Amerika yabwiye televiziyo CNN ko "rimwe na rimwe imirongo [ya Perezida] iba ifunguye cyane bigatuma amakosa nk'aya abaho".

Skip Podcast and continue reading
Podcast
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of Podcast

Senateri Menendez ni uwo mu ishyaka ry'abademokarate akaba ari uwo muri leta ya New Jersey. Amaze igihe aharanira ko habaho impinduka ku ngingo ijyanye n'abimukira.

Mu byumweru bishize bya vuba, leta y'Amerika yaranenzwe cyane kubera gahunda yayo yo gutandukanya abimukira b'abana n'ababyeyi babo ku mupaka wa Mexico.

Bwana Melendez, unakoresha akazina ka Stuttering John iyo ari mu bitaramo byo gusetsa abantu, yafashe amajwi y'ikiganiro yagiranye na Perezida Trump nuko ayatangaza ku rubuga rwe rwa interineti.

Muri icyo kiganiro, ijwi byibazwa ko ari irya Bwana Trump ryumvikana rishimira cyane Bwana Menendez kubera ukuntu yagizwe umwere mu rubanza yari akurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu mwaka wa 2017.

Ayo majwi abiri yumvikana ku rubuga rwa interineti rwa Bwana Melendez, yanavuze ku kuba hagiye kubaho icyuho kubera ko umukuru w'urukiko rw'ikirenga Anthony Kennedy yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye muri uku kwezi kwa karindwi.

Ijwi bivugwa ko ari irya Perezida Trump rivuga ko rizagena umucamanza mushya wo kumusimbura "mu gihe kiri hagati y'iminsi 10 na 14 iri imbere".

Ibitangazamakuru muri Amerika bitangaza ko nyuma yaho ibiro bya perezida w'Amerika byahamagaraga mu biro bya senateri Menendez ku ngingo ijyanye n'ikiganiro yari yagiranye na Bwana Trump ku wa kane, abakozi bo mu biro bya senateri Menendez baguye mu kantu bakamera nk'abakubiswe n'inkuba.

Uwahamagaye yiyoberanyije yavuze ko byashobokaga ko umugambi we washoboraga kuba waratahuwe.

Bwana Melendez yabwiye televiziyo CNN ati:

"Byari kuba bihagije gusa ko bambaza ishyaka senateri Menendez abarizwamo cyangwa leta abereye senateri. Ntacyo nari kubona mbasubiza kuri ibyo. Ariko nta na kimwe bigeze babimbazaho."