Abaheze mu buvumo muri Thailande bagaragaye bafite ubuzima bwiza

Aba bahungu bavuga amazina yabo bakanasuhuza mu ndamukanyo gakondo y'iwabo muri Thailande Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Aba bahungu bavuga amazina yabo bakanasuhuza mu ndamukanyo gakondo y'iwabo muri Thailande

Muri videwo nshya yashyizwe ahagaragara y'abahungu 12 n'umutoza wabo w'umupira w'amaguru baheze mu buvumo muri Thailande, bose bavuga ko bafite ubuzima bwiza.

Bamwenyura ndetse banyuzamo bagaseka, buri umwe muri bo agaragara yivuga umwirondoro we.

Babonetse ku wa mbere nyuma y'iminsi icyenda bahejejwe mu ndiba y'ubuvumo n'amazi y'imvura yakomeje kwiyongera. Kuri ubu bamaze guhabwa imiti n'ibiribwa.

Ariko kubakura muri ubu buvumo bishobora gufata igihe kibarirwa mu mezi kubera ko basabwa kubanza kwigishwa koga bibira cyangwa se bagategereza igihe amazi azaba yagabanutse.

Impungenge zihari ni uko igihe cy'imvura muri Thailande ari bwo ubu kigitangira, rero amazi ari mu buvumo bw'aha hitwa Tham Luang bisa nkaho mu by'ukuri azakomeza kwiyongera.

Iyi videwo nshya yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ry'umutwe w'ingabo kabuhariwe zo muri Thailande.

Igaragaza abo bahungu n'umutoza wabo bifubitse ibiringiti byorohereye kugira ngo bashyuhe.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abakozi benshi bashinzwe gutabara bahageze ngo barebe ko hari icyo bafasha

Bamurikiwe n'amatoroshi y'abo basirikare kabuhariwe, buri umwe muri bo avuga izina rye, hanyuma akanasuhuza mu ndamukanyo gakondo y'iyabo ivuga ngo "wai", buri umwe yegeranyije ibiganza byombi.

Izindi videwo ebyiri zibagaragaza bari kuvurwa n'umuganga w'umusirikare aho bagiye bagira ibibasharura ku mubiri. Bongera kugaragara babaza igihe ibiryo biza kubagereraho.

Ku ibuye riri muri ubwo buvumo, banditseho izina ry'ikipe yabo y'umupira w'amaguru ndetse n'iry'ikigo cy'abo basirikare kabuhariwe baje kubatabara.

Abasirikare babiri bazagumana nabo muri ubwo buvumo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abategetsi bavuze ko nta gikorwa cyo kugerageza gukura abo bahungu mu buvumo giteganyijwe kuri uyu munsi.

Cyakoze abategetsi bavuze ko ibihe bimeze neza kuburyo hakwitozwa uko igikorwa cyo kubakuramo cyagenda mu gihe cyaba kibaye.

Amazi akomeje gukurwa mu buvumo, ndetse abategetsi bavuze ko bafite icyizere ko bashoboye kubuza andi mazi gukomeza kwinjira mu gice cy'ubuvumo abo bahungu n'umutoza wabo baherereyemo.

Abakora mu bikorwa by'ubutabazi bwihuse nabo bakomeje kugerageza gushyira umurongo wa telefoni muri ubwo buvumo kugira ngo abahezemo bashobore kuvugana n'abo mu miryango yabo.

Ariko ubwo babigeragezaga ku wa kabiri ntibyabakundiye.

Ibindi bisa n’ibi