Uganda na Kongo byakozanyijeho mu kiyaga Edward

Umudepite wo muri Kongo yavuze ko iryo kozanyaho ryatewe no kutumvikana ku burenganzira bwo kurobera mu kiyaga Edward Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umudepite wo muri Kongo yavuze ko iryo kozanyaho ryatewe no kutumvikana ku burenganzira bwo kurobera mu kiyaga Edward

Umutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu barindwi barimo abasirikare bane ba Uganda bapfiriye mu ikozanyaho hagati y'ingabo za Kongo n'iza Uganda.

Ngo ibyo byabereye mu kiyaga Edward kiri hagati y'ibihugu bya Kongo na Uganda.

Donat Kibwana, ukuriye akarere ka Beni, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abasirikare ba Kongo barwanira mu mazi bari bari ku irondo ubwo baraswagaho "n'ubwato bwa Uganda buri ku irondo" mu gitondo cyo ku wa kane.

Yongeyeho ko ubwo bwato bwa Uganda bwarohamye, abasirikare bane ba Uganda ndetse n'abaturage b'abasivile batatu bose bagapfa.

Umudepite wo muri Kongo, Jaribu Muliwavyo, yabwiye radio yaho yitwa Virunga Business Radio ko iryo kozanyaho ryatewe no kutumvikana ku burenganzira bwo kurobera mu kiyaga Edward.

Ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda cyasubiyemo amagambo y'umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire, wegetse icyo gitero ku bo yise "abagabo bitwaje intwaro bateye gerenade ku bwato bwacu bw'irondo."

Hagati aho, Brig Karemire yabwiye BBC ku murongo wa telefoni ko umusirikare umwe wa Uganda ari we waguye muri icyo gitero naho undi agakomereka.

Yahakanye amakuru yuko ari abasirikare bane ba Uganda n'abaturage b'abasivile batatu baguye muri iryo kozanyaho.