Perezida Trump yanenze ingengo y'imari ya gisirikare y'Ubudage

Bwana Trump yabivugiye mu nama yabaga mu masaha ya mu gitondo Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Bwana Trump yabivugiye mu nama yabaga mu masaha ya mu gitondo

Mu gihe ibihugu by'Uburayi n'Amerika byo mu muryango w'ubwirinzi wa NATO biri mu nama mu Bubiligi, Perezida Donald Trump w'Amerika aravuga ko kuba Ubudage butumiza mu Burusiya umwuka kamere wo kwifashisha biteye impungenge z'umutekano.

Mu biganiro biri kubera mu murwa mukuru w'Ububiligi, Buruseli, Bwana Trump yabwiye Jens Stoltenberg ukuriye umuryango NATO ko ari "ikintu kibi cyane kuri NATO" kuba Ubudage "uko bwakabaye bukoreshwa n'Uburusiya."

Yavuze ko 70% by'umwuka kamere Ubudage butumiza mu mahanga uva mu Burusiya.

Ariko ubusanzwe ikigero cya vuba cyizwi mu by'ukuri ni icya 50.75% ku mwuka kamere Ubudage butumiza mu Burusiya.

Putin: Uburusiya nta mugambi wo gucanishamwo abanya Buraya bufise

Perezida Trump yatoranyije Kavanaugh nk'umukuru w'urukiko rw'ikirenga

Bwana Trump yashinje Abanyaburayi kuba barananiwe gutanga umusanzu uhagije mu bikorwa by'umuryango wa NATO.

Iyi nama y'i Buruseli ibaye mu gihe habura icyumweru ngo Bwana Trump agirane inama ye ya mbere na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya.

Izabera mu murwa mukuru wa Finlande, Helsinki - inama yongera kubyutsa impungenge z'inshuti z'Amerika zivuga ko Perezida Trump akorana bya hafi na Perezida w'Uburusiya.

Perezida Trump yumije bamwe ubwo yemezaga ko iyi nama y'ibihugu bigize NATO ishobora kuba imukomereye kurusha iyo azagirana na Bwana Putin ku wa mbere.

Donald Tusk, Perezida w'akanama k'umuryango w'Uburayi, yashinje Bwana Trump ko anenga Uburayi "hafi buri munsi."

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Tusk yagize ati:

"Mukunzi Amerika, jya ushima inshuti zawe, byongeye ko utanafite nyinshi."

Bwana Tusk yavuze ko umuryango w'ubumwe bw'Uburayi ukoresha ingengo y'imari nini cyane mu bijyanye na gisirikare kurusha Uburusiya, ndetse ukanganya n'iyo Ubushinwa bukoresha ku gisirikare.

Naho ku birebana n'inama Perezida Trump azagirana na Perezida Putin ku wa mbere, Bwana Tusk yagize ati:

"Ni iby'agaciro guhora uzirikana uri inshuti yawe n'uri umwanzi wawe."