Amategeko mashya ari kwigwa mu Rwanda azabwiriza abashinzwe amadini kugira diplome ya Kaminuza mu iyobokamana

Amatorero azajya yerekana inkomoko y'umutungo wayo Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Amatorero azajya yerekana inkomoko y'umutungo wayo

Inteko ishingamategeko y'u Rwanda yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga imiryango ishingiye ku kwemera ibarurirwamo n'amadini.

Iri tegeko rigenga amadini ryatangiye gusuzumwa rigizwe n'ingingo 49 zirebana n'uko imiryango ishingiye ku kwemera ivuka, imiyoborere yayo ndetse n'uwemererwa kwigisha iyobokamana.

Ingingo za 19 na 20 zaryo zibanda ku bantu bemererwa kuyobora imiryango ishingiye ku kwemera ari yo madini n'amatorero.

Uyu asabwa kuba yarize iyobokamana akageza ku rwego rwa Kaminuza cyakora ashobora no kwiga ibindi ariko akongeraho izi nyigisho z'iyobokamana.

Iki ni nacyo gisabwa ku muntu wemererwa kwigisha iyobokamana nawe usabwa kuba yaraminuje muri tewolojiya.

Kuri aba bombi hiyongeraho kuba batarakatiwe igihano cy'igifungo kigera ku mezi 6 ndetse no kuba bataragize uruhare muri jenoside.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Imisigiti yabanje kubuzwa gukoresha indanguramwajwi mu guhamagara abaza gusenga

Uko byari bisanzwe, umuntu watekerezaga gushinga idini yabikoraga nta nkomyi na ho uwigisha na we akabikora ntawe umusabye kugaragaza ubumenyi abifitemo.

Inkomoko y'umutungo

Itegeko rishya kandi risaba imiryango ishingiye ku kwemera kugaragaza inkomoko y'umutungo ikoresha.

Inkunga y'amafranga ahabwa iyi miryango zigomba kunyuzwa kuri konti zizwi na Leta kandi hakagaragazwa ko izi nkunga zitava mu miryango ifitanye isano n'iterabwoba.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Amasengero yasabwe kugira inyubako zibikwiye

Mu myaka 20 ishize, amatorero yavutse ari menshi mu gihugu ndetse amwe ashingwa adafite aho akorera hakwiye.

Mu mpera z'umwaka ushize hatangijwe umugambi wo gufunga insengero ziregwa kutuzuza ibisabwa ,igikorwa cyafunze izikabakaba ibihumbi 10 mu gihugu cyose.

Iki cyemezo cyari cyageze no ku misigiti y'Abayisilamu, ku ikubitiro imisigiti ibuzwa gukoresha indangururamajwi zihamagara abaza gusenga, ariko uyu mwanzuro waje kuvaho nta gisobanuro gitanzwe.