Ubuvumo bwarokowemo abahungu muri Thailande bugiye kuba inzu ndangamurage bunakorweho filime

Abakora ibikorwa by'ubutabazi ubwo bashyiraga impombo zikurura amazi ziyakura mu buvumo bwa Tham Luang Nang Non ku itariki ya 28 y'ukwezi gushize kwa gatandatu Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abakora ibikorwa by'ubutabazi ubwo bashyiraga impombo zikurura amazi ziyakura mu buvumo bwa Tham Luang Nang Non ku itariki ya 28 y'ukwezi gushize kwa gatandatu

Ubuvumo bwa Tham Luang buri mu majyaruguru ya Thailande bwari bwahezemo abahungu 12 n'umutoza wabo w'umupira w'amaguru mu gihe kirenga ibyumweru bibiri, bugiye guhindurwamo inzu ndangamurage.

Abakozi bo mu bikorwa by'ubutabazi bavuze ko iyi nzu ndangamurage yagaragaza uko igikorwa cyo kubarokora cyagenze, bongeraho ko yaba "ikintu cy'ingenzi gikurura" ba mukerarugendo muri Thailande.

Amakompanyi nibura abiri nayo ari gushaka uburyo yakora filime ivuga ku gikorwa cyo kurokora aba bahungu.

Aba bahungu n'umutoza wabo ubu bari mu bitaro aho bakomeje kugarurira ubuyanja.

Ubuvumo bwa Tham Luang ni bumwe mu bunini buri muri Thailande. Bunyura mu misozi ikikije umujyi muto wa Mae Sai, mu ntara ya Chiang Rai iri mu majyarugu ya Thailande ihana urubibi n'igihugu cya Myanmar.

Aka karere ubu buvumo burimo kasigaye inyuma mu majyambere, kakaba gafite ahantu hacye hasurwa na ba mukerarugendo.

Narongsak Osottanakorn, wahoze ari Guverineri w'intara ya Chiang Rai akaba yari anakuriye ibikorwa by'ubutabazi, yabwiye abanyamakuru ko iyi nzu ndangamurage izakorwa muri ubu buvumo izaba igaragaza "amakuru yuko igikorwa cy'ubutabazi cyagenze."

Ariko Minisitiri w'intebe wa Thailande, Prayuth Chan-ocha, we yavuze ko hazabaho kwigengesera cyane haba hanze no mu nzu ndangamurage imbere kugira ngo habungabungwe umutekano wa ba mukerarugendo.

Abarokowe bameze neza

Hagati aho, hasohotse videwo igaragaza aba bahungu n'umutoza wabo bafite ubuzima bwiza kandi bafite akanyamuneza, nubwo bwose bagishyizwe mu kato bitabwaho mu gihe cy'icyumweru.

Itsinda ry'abasirikare kabuhariwe ba Thailande barwanira mu mazi - bari bayoboye ibikorwa byo gukiza aba bahungu - nabo basohoye videwo yerekana uko igikorwa cyo kurokora aba bahungu cyagenze.

Iyi videwo yerekana uburyo aba basirikare b'intyoza mu koga bibira, bagendaga bagera kuri buri umwe muri aba bahungu bagize ikipe y'umupira w'amaguru ya Wild Boars mu rugendo rw'inzitane rwo kubageza hanze y'ubuvumo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Igikorwa cy'ubutabazi bwo kurokora aba bahungu cyakoze ku mbamutima z'abatuye isi

Ntibizwi niba iyi nzu ndangamurage izajya yakira ba mukerarugendo mu gihe cy'umwaka wose, cyane ko Thailande ari igihugu kigusha imvura nyinshi mu gihe kiba kirimo n'umuyaga mwinshi.

Ni igihe gitangira mu kwezi kwa gatandatu kikarangira mu kwezi kwa cumi.

Ni no muri iki gihe imvura nyinshi yaguye giturumbuka yari yahejeje aba bahungu n'umutoza wabo hasi ku ndiba y'ubuvumo mu gihe bari bahatemberereye.

Ibindi bisa n’ibi