Ababyeyi bo mu Budage batsinze urubanza rwo guhabwa konti ya Facebook y'umwana wabo w'umukobwa wapfuye

Aba babyeyi bari babanje kwangirwa guhabwa konti ya Facebook y'umwana wabo w'umukobwa witabye Imana Uwufise ububasha kw’isanamu AFP/GETTY
Image caption Aba babyeyi bari babanje kwangirwa guhabwa konti ya Facebook y'umwana wabo w'umukobwa witabye Imana

Urukiko rukuru mu Budage rwategetse ko, bijyanye n'itegeko ry'izungura, ababyeyi b'umwana w'umukobwa witabye Imana bahabwa uburenganzira n'urubuga nkoranyambaga rwa Facebook bwo kubona ibyo umwana wabo yandikaga.

Urukiko rukuru rw'Ubudage rwavuze ko amakuru yo kuri interineti yagombye gufatwa nk'amabaruwa, agahabwa abazungura mu gihe habaye urupfu.

Uru rubanza Facebook yaruburanaga n'ababyeyi b'umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko wapfuye mu mwaka wa 2012 azize impanuka ya gariyamoshi.

Bashakaga kubona amakuru yo ku rubuga rwa Facebook yakoreshaga mbere yuko apfa ngo bagerageze kumenya niba urupfu rwe rwaratewe no kwiyahura.

Usibye uko gushaka kuruhuka ku mutima muri bo nyuma yo kubura umwana wabo, aba babyeyi banashakaga kumenya niba umushoferi w'iyo gariyamoshi yemerewe indishyi - nkuko bigenda ubundi iyo habayeho kwiyahura.

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwari rwaranze ko aba babyeyi babona amakuru yo kuri uru rubuga y'umukobwa wabo witabye Imana, rukavuga ko ari umutungo bwite w'ibanga ndetse no kubera impungenge ku bari inshuti z'umukobwa wabo kuri Facebook.

Mu mategeko urubuga nkoranyambaga Facebook rugenderaho kuri ubu, rwemerera abafitanye isano n'uwitabye Imana kubona amakuru y'igice amwerekeyeho kuri konti yakoreshaga akiriho.

Bifasha abo bafitanye isano kuba bakomeza gukoresha iyo konti ikaba nk'urwibutso cyangwa bakaba bahitamo kuyisiba yose uko yakabaye.

Mu mwaka wa 2015, urukiko rw'ibanze rwo mu Budage rwari rwashyigikiye aba babyeyi, ruvuga ko amakuru y'umwana wabo ari kuri Facebook ajyanye n'ibiteganywa n'itegeko ry'izungura.

Ariko mu mwaka ushize wa 2017, urukiko rw'ubujurire rwari rwashyigikiye Facebook, ruburizamo umwanzuro w'urukiko rw'ibanze, ruvuga ko umubano wa Facebook n'uyu mwana w'umukobwa warangiranye n'urupfu rwe, ko Facebook itashoboraga guha ababyeyi be amakuru amwerecyeye.

Nuko biba ngombwa ko urubanza rugera mu rukiko rukuru rw'Ubudage, none amakuru aravuga ko aba babyeyi bamaze guhabwa konti ya Facebook y'uyu mwana wabo w'umukobwa witabye Imana.

Mu myaka ya vuba ishize, Facebook yashyizwe ku nkeke mu Budage - cyane kubera gukwirakwira kw'amakuru atari impamo kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Facebook yahise itangiza uburyo bushya mu Budage mu rwego rwo kurwanya amakuru mahimbano.

Leta y'Ubudage yari yaburiye amakompanyi y'imbuga nkoranyambaga ko yari gufata umwanzuro wo kuyasoresha imisoro ihanitse iyo aramuka ananiwe gukuraho byihuse ibitekerezo n'ibindi byanditse kuri izi mbuga bidakwiye.