Umutwe w'inyeshyamba MRCD wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n'ingabo z'u Rwanda muri Nyungwe

Mjr Callixte Sankara
Insiguro y'isanamu,

Major Callixte Sankara, avugira MRCD

Umutwe w'inyeshyamba MRCD urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda wabwiye BBC ko umaze ukwezi urwana n'ingabo z' u Rwanda muri Nyungwe, ariko u Rwanda rukabihisha.

Mu minsi ishize igisirikare cy'u Rwanda cyemeje ko hari abateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye.

Igisirikare cy'u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n'umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice.

Ejo ku cyumweru niho MRCD wasohoye itangazo umenyesha ko ufite umutwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale/Ingabo zo Kubohora Igihugu/National Liberation Forces.

Insiguro y'isanamu,

MRCD uvuga ko umaze ukwezi urwana n'ingabo z'u Rwanda muri Nyungwe

Uwo mutwe rero wemeza ko ibiherutse kubera Nyarurguru na Nyamagabe n'intambara zakurikiyeho mw'ishyamba rya Nyungwe, ari abasirikare bawo barimo barwana n'ab'u Rwanda.

BBC yashoboye kuvugana n'uwuvuga ko ari visi prerezida wa MRCD, Maj. Callixte N. Sankara, yemeza ayo makuru. Umva aho munsi ikiganiro twagiranye:

BBC iracyagerageza kumenya icyo uruhande rw'u Rwanda rubivugaho.