"Umuhanuzi" wo muri Ethiopia yatawe muri yombi ananiwe kuzura umurambo

Umuryango w'uyu wapfuye watanze uruhushya kwo kumutaburura umaze kumva uwo mugabo ababwira inkuru ya Lazaro wo muri Bibiliya Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umuryango w'uyu wapfuye watanze uruhushya kwo kumutaburura umaze kumva uwo mugabo ababwira inkuru ya Lazaro wo muri Bibiliya

Uwitozaga ubuhanuzi muri Ethiopia yatawe muri yombi nyuma yo kunanirwa kuzura umugabo wapfuye.

Getayawkal Ayele yari yagerageje kuzura umurambo wa Belay Biftu awuhagaze hejuru agakomeza kuvugira hejuru ati: "Belay, haguruka."

Ntibyamuhiriye. Nuko birakaza abo mu muryango w'uwapfuye bahise batangira gukubita Bwana Getayawkal.

Yarokowe nuko polisi yaje kuhagera nyuma y'igihe gito - nubwo bwose bitari bivuze ko akaga ke karangiye.

Mu mategeko y'igihugu cya Ethiopia, gushinyagurira umurambo birahanirwa.

Ndetse ukuriye polisi muri ako gace yabwiye BBC ko uyu mugabo, ubundi ukora akazi k'umujyanama w'ubuzima, ubu ari mu maboko ya polisi.

Igikorwa cyo kugerageza kuzura umurambo cyafashwe amajwi n'amashusho, none ubu inkuru yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Abaturage bo mu mujyi muto wa Galilee uri mu burengerazuba bwa Ethiopia, mu ntara ya Oromia, bavuze ko Bwana Getayawkal yabanje kujya muri uwo muryango wagize ibyago, akababwira inkuru ya Lazaro uvugwa muri Bibiliya aho mu isezerano rishya bivugwa ko Yezu yamuzuye.

Nuko bisa nkaho abo muri uwo muryango bahise bemera gutaburura umurambo wa Bwana Belay.

Nyuma yo kunanirwa kumuzura, benshi mu bo muri uwo muryango bikubise hasi bagwa igihumure ako kanya mu gihe abandi barakaye bagatangira gukubita Bwana Getayawkal - ari bwo polisi yahageraga ikamuta muri yombi.

Ibindi bisa n’ibi