U Rwanda n’Ubushinwa bimaze gusinyana amasezerano 15 y’ubufatanye, mu ruzinduko Perezida Xi yagize mu Rwanda

Kagame, Xi Jinping Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption U Rwanda n'U Bushinwa bimaze gusinyana amasezerano 15 y'ubufatanye

U Rwanda n'Ubushinwa bimaze gusinyana amasezerano 15 y'ubufatanye nyuma y'uruzinduko rwa Prezida w'U Bushinwa Xi Jinping mu Rwanda.

Ayo masezerano ari mu rwego rw'ubucuruzi, ishoramari, ingendo zo mu kirere, urwego rw'ubuzima n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umukuru w'Ubushinwa yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, bikaba biteganijwe ko asoza uruzinduko rwe uyu munsi.

Igihugu cy'Ubushinwa gifatiye runini ubukungu bw'U Rwanda kuko ibicuruzwa byinshi biva hanze yarwo bitumizwa mu Bushinwa.

Nubwo nta byinshi bivugwa muri aya masezerano, ngo ikibazo cyo gukuraho visa ku bantu bari mu butumwa bwa Leta ndetse n'abanyacyibahiro ku mpande zombi kiri mu byo abakuru b'ibihugu byombi baganiriyeho.

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda government
Image caption U Rwanda n'U Bushinwa bimaze gusinyana amasezerano 15 y'ubufatanye

Ku ruhande rw'U Rwanda nta bintu byinshi rufite rucuruza mu Bushinwa, cyakora hari abacuruzi batangiye koherezayo ikawa n'icyayi, hari aboherezayo ibikomoka ku matungo nk'impu ndetse n'amabuye y'agaciro .

Muri rusange, ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa bibarirwa mu kayabo ka miliyoni 160 z'Amadolari y'Amerika.

Igihugu cy'U Bushinwa kirazwi cyane mu Rwanda kubera bimwe mu bikorwa buhakora. Kuri ubu hari ikigo cyazobereye mu bwubatsi bw'imihanda, cyubatse myinshi mu mihanda y'U Rwanda .

Abashinwa kandi bafashije u Rwanda mu rwego rw'ubuzima aho barwubakiye ibitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali ndetse n'ibya Kibungo mu burasirazuba bw'igihugu .

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda Government
Image caption Ni ubwa mbere umukuru w'U Bushinwa agiriye uruzinduko mu Rwanda, nubwo ibihugu byombi byemeza ko umubano wabyo atari uwa none .

Abashinwa kandi ni bo bafashije igihugu kubaka uruganda rukumbi rukora sima ruri mu karere ka Bugarama hafi y'umupaka u Rwanda rusangiye n'U Burundi na Kongo.

Ni ubwa mbere umukuru w'U Bushinwa agiriye uruzinduko mu Rwanda, nubwo ibihugu byombi byemeza ko umubano wabyo atari uwa none .

Ibindi bisa n’ibi