Igihugu cy'Ubuhindi cyemereye u Rwanda kuruha inguzanyo ya miriyoni 200 z'amadolari

Narendra Modi yimishiye kwakirwa mu Rwanda na Perezida Paul Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu Rwandan Government
Image caption Narendra Modi yimishiye kwakirwa mu Rwanda na Perezida Paul Kagame

Igihugu cy'Ubuhindi cyemereye U Rwanda inguzanyo ya miliyoni 200 z'amadolari ya Amerika yo kurufasha mu bikorwa remezo n'urwego rw'ubuhinzi.

Ministri w'intebe w'Ubuhindi Narendra Modi wari uherekejwe n'abashoramari babarirwa mu ijana yageze i Kigali kuri uyu wa mbere ku mugoroba.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy'indege, Narendra Modi yahise yinjira mu biganiro byamuhuje n'umukuru w'u Rwanda Paul Kagame mu biro by'umukuru w'igihugu.

Ibi biganiro byashojwe n'isinywa ry'amasezerano 7, muri yo harimo amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare.

Gusa nta gisobanuro cyatanzwe kuri ubu bufatanye bwitezwe hagati y'ibisirikare by'ibihugu byombi.

Inguzanyo ya miriyoni $200

Hasinywe kandi n'amasezerano arebana n'ibikorwa remezo aho Ubundindi bwemeye gutanga inguzanyo ya Miliyoni 200 z'Amadolari y'America azafasha kwagura ibyanya byahariwe inganda.

Aho ni mu nkengero z'umujyi wa Kigali, mu gace ka Rwamagana ndetse n'aka Bugesera turi mu ntara y'uburasirazuba.

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwandan Government
Image caption Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy'indege, Narendra Modi yahise yinjira mu biganiro byamuhuje n'umukuru w'u Rwanda Paul Kagame

Igice kindi cy'iyi nguzanyo ngo kizashorwa mu buhinzi mu rwego rwo kuhira imyaka .

Muri uru ruzinduko, Ministri w'intebe w'Ubuhindi yasuye akarere k'u Bugesera aho yatanze impano y'inka 200 ku baturage b'umurenge wa Rweru.

Narendra Modi yavuze ko iyi ari inkunga kuri Gahunda ya Girinka igamije koroza abaturage b'abakene.

Uyu muyobozi yahuye kandi n'Abahindi baba mu Rwanda, mu gihugu hakaba habarurwa Abahindi bagera mu bihumbi bitatu.

Ibikorwa by'Abahindi mu Rwanda

Bari cyane mu bikorwa by'ubucuruzi buciriritse n'abandi bakora mu nganda ebyiri zikomeye zikora imyenda n'ibikoresho by'isuku zashinzwe n'Abahindi.

Abahindi kandi bagaragara mu rwego rw'uburezi, uretse abigisha muri Kaminuza zitandukanye z'U Rwanda, hari na Kaminuza ya Mahatma Ghandi yo mu Buhindi na yo imaze iminsi ifunguye imiryango mu Rwanda ikoresha cyane abarimu b'Abahindi.

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwandan Government
Image caption Uyu muyobozi yahuye kandi n'Abahindi baba mu Rwanda, mu gihugu hakaba habarurwa Abahindi bagera mu bihumbi bitatu

Mu rwego rw'ubuzima, mu Rwanda hari inzobere zitandukanye zikora mu bitaro bya Leta cyangwa mu mavuriro yigenga.

Mu mujyi wa Kigali kandi hari ibitaro bikomeye byazobereye mu buvuzi bw'amaso byafunguwe n'Abahindi.

Uretse amasezerano atandukanye yashyizweho umukono, uruzinduko rwa Ministri w'intebe w'Ubuhindi rusize hemejwe ifungurwa ry'ibiro bihagarariye iki gihugu mu Rwanda, uretse ko igihe bizakingurira cyo kitamenyeshejwe.

Ibindi bisa n’ibi