Indirimbo 'I Admit' ya R Kelly isubiza ku byo aregwa by'ihohotera rishingiye ku gitsina

Muri iyi ndirimbo, R Kelly yemera "amakosa" yagiye akora mu rukundo ariko agahakana yivuye inyuma ko hari imibonano mpuzabitsina idakurikije amategeko yakoze Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Muri iyi ndirimbo, R Kelly yemera "amakosa" yagiye akora mu rukundo ariko agahakana yivuye inyuma ko hari imibonano mpuzabitsina idakurikije amategeko yakoze

R Kelly, umuririmbyi mu njyana ya R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aravuga ko yasohoye indirimbo 'I Admit' y'iminota 19 mu rwego rwo gusubiza ku birego ashinjwa bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

Iyi ndirimbo 'I Admit' R Kelly yayisohoye ku wa mbere abinyujije ku ipaji ye yo ku rubuga nkoranyambaga rwa SoundCloud.

Muri iyi ndirimbo, yemera ko yagiye aca inyuma abakunzi be ariko agahakana ibirego by'uko yakoranye imibonano mpuzabitsina n'abakobwa batarageza ku myaka y'ubukure. Ahakana kandi ko hari abo yafashe ku ngufu.

Igisubizo cye gikubiye muri iyi ndirimbo kije gikurikira inkuru mbarankuru yakozwe n'ishami rya BBC rya BBC Three, yatumye habaho ubukangurambaga bwa #MuteRKelly bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Bugamije gucecekesha R Kelly agabanyirizwa ibikorwa bibyara inyungu ndetse no kugabanya kumva ibihangano bye.

Iyi nkuru ikubiyemo ibirego bishya by'abakobwa bavuga ko bahoze bakundana na R Kelly.

Umwe muri bo ni Faith Rodgers w'imyaka 19 y'amavuko, wanagejeje ikirego mu rukiko avuga ko Kelly "abizi neza" yamwanduje indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi akamukorera ihohotera mu magambo, ku mubiri, ndetse rikamugiraho ingaruka mu mitekerereze ye.

Kelly ahakana ibyo aregwa byose.

Ubukangurambaga bwa #MuteRKelly bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bwatumye imbuga Spotify na Apple Music zicuruza indirimbo kuri interineti zikura indirimbo za Kelly ku rutonde rw'indirimbo zicuruza.

Muri iyi ndirimbo 'I Admit', R Kelly yemera "amakosa" yagiye akora mu rukundo ariko agahakana yivuye inyuma ko hari imibonano mpuzabitsina idakurikije amategeko yakoze.

Hari aho agira ati:

"Ni gute bavuga ko ntubaha abagore mu gihe nta kindi nakoze kitari ukubahagararira?"

Kelly w'imyaka 51 y'amavuko hari aho yemera amakosa ye, akagira ati:

"Ndabyemeye. Mbabajwe n'ibyaha nakoze."

Hari naho aca amarenga yo kugirwa imbata n'ibiyobyabwenge ndetse n'ingorane yahuye nazo mu kugerageza kumenyekana.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Izina rya R Kelly ryasizwe icyasha mu mezi macye ashize

Muri iyi ndirimbo kandi, Kelly avuga ko nta muntu wundi ushobora kumucecekesha "usibye Imana yonyine."

Yongeyeho ati:

"Ngo nabakoreye iyozabwonko, koko? Ngo narabashimuse, koko? Ngo ntibabona ibyo kurya, koko? Tuvugishe ukuri, ibyo bintu...birimo ubucucu."

Ati: "Rero byari ngombwa ko ibi byose mbyandikaho indirimbo, kuko buri gihe amagambo mvuze barayagoreka."

Hari bamwe banenze iyi ndirimbo ya Kelly. Umwe muri bo ni uwunganira mu mategeko ababyeyi bavuga ko umukobwa wabo w'imyaka 23 y'amavuko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Kelly.

Yabwiye ikinyamakuru the Hip Hop Enquirer ko iyi ndirimbo ari uburyo bwa Kelly bwo "guhindura imvugo ahubwo akaba ari we wigira uwakorewe ihohoterwa."